RFL
Kigali

VIDEO: Pamela wahoze ari indaya ruharwa yakiriye agakiza Imana imwita Nzahoyankuye, ababazwa n'indirimbo ze ziri mu 'ishyamba'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2019 11:14
0


Pamela Mugwaneza ni umugore ukiri muto w'imyaka 25 utuye ku Kinyinya mu mujyi wa Kigali. Afite umugabo umwe n'abana batatu. Afite ubuhamya bukomeye dore ko avuga ko yahoze akora umwuga w'uburaya ariko Imana ikaza kumubatura ikamuha agakiza. Nyuma yo gukizwa, yatubwiye ko Imana yahise imwita 'Nzahoyankuye'.



Pamela Mugwaneza yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye uburaya muri 2011. Avuga ko yakoranye uburaya n'abagabo atibuka umubare kuko ari benshi cyane. Arashima Imana ko atakuye SIDA n'izindi ndwara muri ubwo buraya bwari bwaramubase mu bukumi bwe. Ku bijyanye n'uko yishyuzaga abagabo baryamanaga nawe, yavuze ko byaterwaga n'uko buri umwe yabaga aje amugana. Aha yavuze ko hari n'abamuhaga amadorali 100 ($100).

Icyakora ngo ntacyo aya mafaranga yamumariraga kuko yamucaga mu myanya y'intoki akisanga yayamaze kandi ntacyo yayakoresheje cyamuteza imbere. Abajijwe abagabo bakoranye uburaya yagize ati "Ni benshi ntabwo nababara, ntabwo nabarondora." Yavuze ko yakoraga uburaya buri munsi, abumaramo imyaka ibiri, ibisobanuye ko yaryamanye n'abagabo benshi cyane nk'uko nawe abyivugira. Ati "Nakoraga uburaya buri munsi, ni bwo buzima nabagamo. Nta ngaruka nakuyemo Imana yarandengeye."

Usibye uburaya, Pamela yanavuze ko yanywaga urumogi n'ibindi biyobyabwenge by'amoko atandukanye. Nyuma yo kuva mu buraya, yashatse umugabo ari nawe bakiri kumwe n'uyu munsi. Avuga ko ari we Imana yari yaramubwiye. Pamela yavuze ko yabwiye uyu mugabo we inkuru y'ubuzima bushaririye yanyuzemo, umugabo aramubabarira amubwira ko ibyo yakoze byose yabikoze mu bujiji. Kuri ubu ngo babanye neza cyane.

Magingo aya Pamela ni umuvugabutumwa mu itorero Muraviyani riyoborwa na Pastor Faranga rikorera i Bumbogo mu karere ka Gasabo. Avuga ko ari kubona byinshi Imana yamusezeranyije aho ubu baba mu nzu yabo bwite muri Kigali. Agenda mu nsengero zitandukanye avuga ibyo Imana yamukoreye ikamubatura mu isayo ry'ibyaha.Usibye kuba ari umuvugabutumwa, avuga ko ari umuhanuzikazi ndetse akaba n'umuhanzikazi mu muziki wa Gospel. Icyakora nta ndirimbo n'imwe arakora muri studio bitewe n'ubushobozi bucye.

Arasaba abantu banyuranye kumufasha bakamutera inkunga akabasha gukora indirimbo ze 13 amaze kwandika, yamara kuzikora muri studio akazigeza ku banyarwanda. Iyo avuga ko afite indirimbo yabuze uko ageza ku bantu, akoresha imvugo idasanzwe akavuga ko zikiri mu 'ishyamba'. Ni indirimbo ziganjemo izivuga ubuzima yanyuzemo. 

Abajijwe indirimbo akunda cyane mu zo amaze kwandika, yavuzemo ebyiri ari zo; Warandengeye Mana we (akunze kwita Nzahoyankuye), Ishuri Tuvuga ni iryo ngiryo. Izindi ndirimbo yatubwiye amaze kwandika harimo; Iyadukubise ni yo izatwomora, Imana ntabwo yaturemeye umubabaro (yayihimbiye abantu bakodesha), Ntucogore gusenga Imana yawe, Mana ntabwo wigeze unjugunya, n'izindi. Yashimiye Inyarwanda.com yamutumiye ikamushoboza kugera ku ndoto ze zo kubwiriza ubutumwa bwiza isi yose nk'uko Imana yabimuhayemo isezerano.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PAMELA MUGWANEZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND