Mu iki gihe abantu benshi by’umwihariko abagore bahangayikishijwe n’umubyibuho ukabije, bagenda bahura n’ibishuko bitandukanye bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ibiro kandi nyamara izo nama bagirwa zishobora no kuba zagira ingaruka mbi ku buzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Bamwe biyiriza ubusa, bakigomwa ibyo bakunda ariko n’ubundi
bagakomeza kwibaza impamvu intego yabo itagerwaho. Uyu munsi twaguteguriye
inama z’ingenzi zishobora gutuma utakaza ibiro ku rugero ubyifuzaho ndetse
n’ubufasha ku bo byananiye.
Dore inama ugirwa n’abahanga mu by’ubuzima
1. Nywa amazi by’umwihariko mbere yo gufata amafunguro: Ni kenshi wagiye wumva ko kunywa amazi byagufasha gutakaza ibiro kandi koko ni ko kuri nk'uko tubikesha urubuga healthline.com. Kunywa amazi bishobora kwihutisha imikorere y’umubiri wawe (body metabolism) ku mpuzandengo iri hagati ya 24 na 30%, mu gihe kiri hagati y’isaha 1 n’imwe n’igice.
Ubushakashatsi
bwagaragaje ko kunywa igice cya litiro y’amazi nibura mbere ho iminota 30 yo
gufata amafunguro bifasha umubiri gutakaza ibiro ku kigero kingana na 44%. Niba
rero utanywaga amazi kandi ushaka gutakaza ibiro, tangira ubyige.
3. Kora imyitozo ngororamubiri : Iyi niyo nama ikoreshwa na benshi igambiriye kugabanya ibiro. Gukorera imyitozo ngororamubiri ahantu hari umwuka mwiza ni bumwe mu buryo bwifashwishwa mu gutwika ibinure no kugabanya amasukari mu mubiri, ariko nanone ntitwakwirengagiza ko iyi myitozo ituma urushaho kugira impagarike nzima muri rusange tutibagiwe n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Si byiza gukora imyitozo ngororamubiri bwakeye cyane
kuko umwuka uba wamaze kwandura: zinduka mu gitondo kare kare cyangwa se ukore
imyitozo ngororamubiri mu masaha y’igicamunsi. Ni byiza gukorera iyi myitozo
ahantu hari ibihingwa kugira ngo urusheho kubona umwuka usukuye. Ni byiza
kudahindura gahunda yawe yo gukoreraho imyitozo ngororamubiri.
Src: healthline.com
TANGA IGITECYEREZO