Ni amarushanwa
ngarukamwaka ahuza abanyeshuri aho bajya impaka ku bintu binyuranye bitewe
n'ibigezweho muri icyo gihe. Kuri ubu aya marushanwa yongeye gutangira aho
abanyeshuri batangiye kurushanwa bahereye mu ntara y’Uburenerazuba. Ikiganiro mpaka bakoze cyagarutse ku kwibaza
niba amabanki yo mu Rwanda afite ubushobozi bwafasha abantu kubaho batagendana
amafaranga mu mifuka “cashless economy ".
Muri aya marushanwa
yahereye i Burengerazuba hari hitabiriye ibigo 17 birangira ikigo cya
College St Marie aricyo kibonye itike yo kujya guhatana ku rwego rw'igihugu gihigitse TTC Rubengera mu marushanwa yatangiye tariki
24 Kanama 2019 agatangirira muri IPRC West. Byitezwe ko aya marushanwa mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2019 byitezwe ko amarushanwa azakomereza mu ntara y'Amajyepfo mu mpera z'iki Cyumweru turimo.
Mbere yo gutora abahagarara imbere y'akanama nkemurampaka babanza kujya inama mu matsinda
Bitoranyamo ababahagararira imbere y'akanama nkemurampaka
Bagerageza guhangana mu buryo bwo kujya impaka
Abagize akanama nkemurampaka baba batanga amanota