Amarushanwa y’ibiganiro mpaka ni kimwe mu bifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi ndetse bakanatinyuka kuvugira mu ruhame ibitekerezo byabo. Abanyeshuri bungukira ubumenyi muri aya marushanwa cyane ko abatsinze n'abatsinzwe baba bagiye impaka zigamije kungurana ibitekerezo bityo uwumviyemo yunguka byinshi atari azi.
Ni amarushanwa
ngarukamwaka ahuza abanyeshuri aho bajya impaka ku bintu binyuranye bitewe
n'ibigezweho muri icyo gihe. Kuri ubu aya marushanwa yongeye gutangira aho
abanyeshuri batangiye kurushanwa bahereye mu ntara y’Uburenerazuba. Ikiganiro mpaka bakoze cyagarutse ku kwibaza
niba amabanki yo mu Rwanda afite ubushobozi bwafasha abantu kubaho batagendana
amafaranga mu mifuka “cashless economy”.
Muri aya marushanwa
yahereye i Burengerazuba hari hitabiriye ibigo 17 birangira ikigo cya
College St Marie aricyo kibonye itike yo kujya guhatana ku rwego rw'igihugu gihigitse TTC Rubengera mu marushanwa yatangiye tariki
24 Kanama 2019 agatangirira muri IPRC West. Byitezwe ko aya marushanwa mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2019 byitezwe ko amarushanwa azakomereza mu ntara y'Amajyepfo mu mpera z'iki Cyumweru turimo.
Mbere yo gutora abahagarara imbere y'akanama nkemurampaka babanza kujya inama mu matsindaBitoranyamo ababahagararira imbere y'akanama nkemurampakaBagerageza guhangana mu buryo bwo kujya impakaAbagize akanama nkemurampaka baba batanga amanota
TANGA IGITECYEREZO