RFL
Kigali

Bull Dogg yaririmbiye muri Bauhaus Club Nyamirambo apfumbatishwa amafaranga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2019 21:07
0


Umuraperi Ndayishimiye Malik wamamye mu muziki nka Bull Dogg, yakoreye igitaramo gikomeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo yishimirwa bikomeye bamwe mu bitabiriye bamupfumbatisha amafaranga.



Bull Dogg yaririmbiye Bauhaus Club Nyambirambo mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019. Ni igitaramo yanamurikiyemo indirimbo ye nshya yise ‘In the name of the game’ aherutse gushyira hanze.

Muri iki gitaramo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira urugendo rw’umuziki kugeza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze.

Yaririmbye agaragarizwa urukundo na benshi bakunze injyana ya Hip Hop, bamwe bamushimira bamuha amafaranga. Yaririmbye indirimbo nka “Yego”, “Mpe ekoni”, “Pay attention”, “Kaza roho” n’izindi nyinshi.

Aha Bull Dogg yabikaga amafaranga yari ahawe n'abafana be

Bull Dogg amaze imyaka irenga 10 mu rugendo rw’umuziki yafatanyije n’amasomo. Yahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda, yitwara neza.

Ni umwe mu bari bagize itsinda rya Tuff Gang ryaburiwe irengero. Mu gihe amaze yaririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye ahacana mucyo.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.

Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Bull Dogg yishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo

Bull Dog yapfumbatishijwe amafaranga muri iki gitaramo

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND