RFL
Kigali

DSTV yadabagije abatura Rwanda ihananura ibiciro ku bifuza gutunga Decoder yayo

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:24/08/2019 13:42
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, muri hotel imwe iherereye mu mujyi wa Kigali ni bwo DSTV yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru isobanura udushya ifitiye Abanyarwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, by’umwihariko yahananuye ibiciro bya Decoder iva 85,500Rwf igera kuri 46,900Rwf.



Nyuma y’uko DSTV imenyekanye mu karere k’ibiyaga bigari (East Africa), mu kwerekana imikino yose yo ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko shampiyona ikunzwe ku isi kurusha izindi (Premier League), ndetse n’amwe mu mashampiyona yo ku mugabane w’Afrika, kuri ubu yazaniye abanyarwanda igabanuka ridasanzwe aho kuri ubu Decoder yavuye ku mafaranga 85,500Rw bakaba bayishyize kuri 46,900Rwf.

Abakozi ba DSTV basobanura udushya ifite muri uyu mwaka w'imikino

Nkotanyi Canisius ushinzwe iyamamaza bikorwa muri DSTV aganira n’Inyarwanda.com yavuze ko uyu mwaka w’imikino bafatiye udushya twinshi ku bakunzi ba DSTV by’umwihariko abakunzi b’imikino, aho Decoder yavuye ku mafaranga 85,500Rwf ikaba yageze kuri 46,900Rwf. Nkotanyi kandi yamaze impungenge abasanzwe bayikoresha ko nta bibazo by’abashobora kuba bakigana uburyo bwo kwerekana amashusho biyitiriye DSTV, kuko buri kwezi babasha kuvugurura uburyo berekanamo amashusho.

Nkotanyi Canisius yagize ati” … Uyu munsi nibwo twatangiye ku mugaragaro umwaka w’imikino wa 2019-2020, muri DSTV aho abanyarwanda twabazaniye igabanuka ry’igiciro cya Decoder aho yavuye ku mafaranga 85,500Rwf tukaba twayishyize ku mafaranga 46,900Rwf kandi inafite ifatabuguzi ringana n’ukwezi mu rwego rwo gufasha buri mu Nyarwanda wese kugira ngo abe yabasha kuba yakoresha iyi Decoder.

DSTV ubu ushobora kuyigura ku mafaranga 46,900Rwf 

Nkotanyi yakomeje agira ati:”Nagira ngo menyeshe abakunzi ba DSTV kandi tunakangurira abanyarwanda kwirinda bariya bantu bigana Decoder zacu, kuko buri kwezi duhindura uburyo twerekanamo amashusho aho uramutse uguriye bariya bantu udashobora kumara ukwezi kose ureba amashusho. Icyo twamenyesha abatugana ni baze ari benshi kuko nitwebwe twerekana imikino yose ku Isi ndetse by’umwihariko Shampiyona zimwe na zimwe zo ku mugabane w’Afrika.  Mu mpera z’iki cyumweru turaza kubagezaho imikino yo ku mugabane w’uburayi nka shampiyona yo mu gihugu cya Esipanye (La Liga), u Bwongereza (Premiere League), u Bufaransa (Ligue 1) u Butaliyane (Serie A) ndetse n’izindi zikunzwe muri Afrika”.

Nkotanyi Canisius ushinzwe iyamamazabikorwa muri DSTV

Kuri ubu ushobora gukurikira imikino, Film, indirimbo ndetse na Comedy kuri DSTV ku mafaranga 46,900Rwf gusa  ushobora kugura iyi Decoder aho uherereye hose mu gihugu aho usabwa kwegera inzu igurisha ibikoresho bya DSTV cyangwa umukozi wayo ukaba wagura iyi Decoder.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mfiteyezu triphon4 years ago
    ndumva mwabikora nkuko canal + ibigenza .usanga mu gace kacu ababasha kuyigondera ari abakire gusa .murakoze .





Inyarwanda BACKGROUND