RFL
Kigali

Imana nk’umurengezi wacu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2019 20:22
1


Dawidi abuze uko abigenza aravuga ati "Imana ni Ya" Abantu banditswe cyangwa banditse Bibiliya bagiye bagaragaza amazina y’Imana ariko iyo ukurikiranye babiterwaga n'ibyo yabaga yabakoreye cyangwa ibihe runaka barimo gucamo.



Hari abayise Yhwh (Yehova,Uwiteka), Elishadayi (El Shadai, Imana ishobora byose), Elohimu (Inyabushobozi), Adonayi (Umutware cyangwa umukuru). Ibyanditswe wasoma Itang.1:1; Zab.68:4; kuva.6:3; Yes.6:8-11.

Nanjye hari ibihe numva nkeneye Imana nk’Umurengezi kubera ibihe ndimo cyangwa naba ndimo gucamo, dusomye muri Yesaya 19:19-20 haravuga ngo “Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. 20; izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihuhgu cya Egiputa, kuko bazatakambira uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukizan’umurengezi, aze abakize.” 

Abisirayeli ntibari bakeneye Imana nk’umuremyi, cyangwa nk’inyabitangaza bari bakeneye umurengezi har’Imana ishoboye kwigaragaza bijyanye n'icyo uyikeneyeho. Yewe urira udafite uguhoza yewe urenganywa utizeye ukurenganura yewe ufite intimba yo mu mutima ngufitiye inkuru nziza igira iti umurengezi wawe arahari kandi ari bugufi ngo ahanagure amarira kumatama yewe ndetse akwunamure rwose.

Imana ni umurengezi w’ukuri wa wundi uturenganura batwambuye, wa wundi uhagararana nawe murubanza ukarutsinda utaburanye wa wundi uvugana n’abakurwanya wowe wiyicariye, Imigani. 23:10-11 Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera kandi ntukarengere mu mirima y’imfubyi, 11; kuko Umurengezi wabo akomeye azakuburanya ababuranira.

Muri iri jambo numvisemo irindi jambo ngo umurengezi wabo azababuranira mpise nibona imbere y’umucamanza ukomeye ndimo mbazwa ibintu nkareba hasi nyamara kuko mfite umwa avoka (umpagarariye mu mategeko) ukomeye kandi uzi gusobanura ibintu ingingo ku yindi aramburanira agatsindira abamburanya imbere y’umucamaza, hashimwe Imana Data ijya itanga ibisobanuro kandi bikanyura abaturwanya hashimwe Imana data ijya itanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu uko niko yabwiye abisirayeli iti nimwihagararire gusa..

Iyo Imana uyibonera mu bushobozi bwayo bwinshi nayo iseruka nk'inyembaraga kandi nk'inyabushobozi maze ikigaragaza nk’umucunguzi wacu ndetse nk'umurengezi wacu ikibazo cyacu twe tuyibona nk'ishoboye bike ntitwumva ko iyabashishe kurema isi n'ijuru yabasha kurangiza ikibazo cy’ubushomeri ikaduha gufunguka amaso tukabona ahari amahirwe yo kugira icyo twinjiza, ntituyibona nkishobora gukiza iriya ndwara yananiranye twumva ko hari ibyo itakora.

Imana imbaraga yahoranye mbere nubu nizo igifite si nk’umwana w’umuntu ngo isaze irashoboye icyo usabwa nukuyihamagara bijyanye nicyo uyikeneyeho kandi irashoboye ku kwitaba mu ijwi ryawe ryose uko ringana ‘Nta munyagara w’isengesho niyo waba usigaranye akuka kanyuma uzabwire Imana uti ndacyakwizeye kandi ngufitiye ikizere nayo ntizatinda izaza.

Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA

Email: agacaleb@gmail.com

Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tusiime4 years ago
    Imana iguhe umugisha muvandimwe Caleb. Yite ku byo uyisaba byose.





Inyarwanda BACKGROUND