RFL
Kigali

Jay Polly yifashishije injyana ya Hip-Hop asusurutsa abitabiriye Rubavu Beach Volleyball World Tour-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2019 19:26
1


Jay Polly umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda umwe mu bamaze imyaka irenga icumu bari ku isoko rya muzika, kuri uyu wa Kane yari ku mucanga ugize inkengero z’ikiyaga cya Kivu asusurutsa abari mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball yitabaje injyana ya Hip Hop asanzwe abarizwamo.



Ntabwo Tuyishime Joshua Polly (Jay Polly) yari yaje mu gutaramo yateguye cyangwa se ngo bibe ari ibindi birori yari yajemo ahubwo uyu muhanzi ufite izina rikakaye mu muzika Nyarwanda, yari yaje gususurutsa abafana, abayobozi n’abandi bose aho bava bakagera bitabiriye irushanwa ry’isi ry’umukino wa Beach Volleyball, irushanwa rikomeje kubera mu karere ka Rubavu kuva kuwa Gatatu tariki 21-24 Kanama 2019.



Jay Polly ku rubyiniro i Rubavu



Abafana imbere ya Jay Polly 

Jay Polly nk’umuhanzi w’umunsi wagombaga gushimisha abantu yaje aherecyejwe n’umufasha we muri gahunda yo kumutiza umurindi imbere y’isinzi y’abafana bari bateraniye ku mucanga ukikije ikiyaga cya Kivu.

Jay Polly yaririmbye indirimbo ze zose zaba izo yaririmbyemo ari umwe ndetse n’izo yumvikanyemo zose ari nako aganira n’abafana mu buryo butandukanye.

Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane yashimishije abantu akoresheje zimwe mu ndirimbo za vuba nka “Inshuti Nyazo, Ndacyariho, Deux fpis Deux, Umusaraba” n’izindi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2019, imikino yari ikakaye kuko amakipe abiri y’u Rwanda muri atatu y’abagabo yahise avamo nyuma yo gutsindwa imikino ibiri muri gahunda bari barimo.




Jay Polly n'umufasha we ku rubyiniro

U Rwanda ubu rusigaranye ikipe imwe mu bagabo mu gihe izindi ari iz’abagore amakipe atatu yose akirimo kuko n’ubwo abiri yatsinzwe imikino ya mbere yagumyemo kuko hari umubare muto w’amakipe. Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith bitewe n’uko isabzwe ifite amanota muri FIVB yo yageze muri ¼.





Jay Polly yaje ku rubyiniro atewe ingabo mu bitugu n'umufasha we



Jay Polly i Rubavu yabavuyemo ideni rya Hip-Hop

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    uy'Umugabo ubanza yarakosotse nyamara nabandi bagabo bakubita abagore babo babajyane mageragere babakosore bazaza bafite urukundo rwikubye kuba gore babo





Inyarwanda BACKGROUND