RFL
Kigali

Menya ibintu 6 bitera igihombo cyangwa byaba bidindiza iterambere ry'ubucuruzi bwawe n’uburyo bwo kubyirinda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/08/2019 15:34
0


Ubucuruzi ni inkingi y’iterambere iyo bwakozwe neza. Ibigo byinshi bikunze guhomba cyangwa bikadindira mu iterambere. Impamvu zikunze gutera ibi ziba zitandukanye bitewe n'aho ikigo gikorera cyangwa n’abagikoramo. Muri iyi nkuru tugiye kureba hamwe ibintu bishobora gutuma ubucuruzi bwawe budatera imbere n'uko wabirwanya.



Shishoza cyangwa uhombe! Mu bucuruzi bwo muri iyi minsi benshi bari gukinga imiryango kubera guhomba ndetse abenshi ugasanga batanabasha kumenya icyabateye igihombo. Usanga benshi bagiye mu bapfumu ngo abacuruzi bacuruza ibisa nk'ibyabo ngo babaroze inyatsi yo kudatera imbere.

Utagiye mu bapfumu, ajya mu rusengero kuramya Imana avuga ngo nyuma y’ibigeragezo haza ibisubizo. Iyo atarimo kuvuga ibi, aba avuga ngo ni ibyanditswe bisohoye ngo igihe cye ntikiragera agategereza ko kizagera agaheba. Ubwo agatangira kugira icyizere cy'uko mu ijuru bizamera neza! Yego byose bibabo yuko wagerageza bikanga ariko akenshi uhomba mu byo ukora bitewe n’uburyo wabikoze!

Ese ibi abantu baba batekereza byose ni byo cyangwa ni bo babyitera bishingiye mu bikorwa byabo bya buri munsi?

Akenshi mu guhomba ku bacuruzi cyangwa kudatera imbere kw’ibigo runaka ni abayobozi babyo cyangwa abakozi babyo babitera ibihombo binyuze mu byo bakora. Birashoboka ko ushobora kwibwira ko gutera imbere kw’ikigo ari uko kiba gifite izina ryiza cyangwa abakozi b'abahanga mu kazi cyangwa abayobozi b'inzobere.

Gusa ibi byonyine ntabwo bihagije hari n'ibindi biba bisabwa. Nuba ugitekereza ko ibi bizagufasha byonyine uzaba urimo kwibeshya! Inzobere mu bucuruzi ndetse n'ababukoze bukagira aho bubageza batubwira ko buriya gutera imbere kw’ikigo cyangwa ubucuruzi busanzwe bisaba ibintu byinshi ndetse ko utuntu dutoya benshi basuzugura ari two tuba dufite urufunguzo ry’umuryango w’iterambere.

Ingero zifatika ni uko muri iyi minsi abacuruzi benshi usanga badaha agaciro abakiriya ndetse no kumenya uko witwara mu gihe urimo kwakira abakiriya. Urugero ugasanga umukozi ni umuhanga ndetse akora byose ariko yakira abakiriya arakaye ndetse banamubaza ibibazo byinshi akarakara kandi mu bucuruzi iyo uhaye umukiriya serivise mbi ukamwakira nabi, aragenda akabibwira abandi icumi.

Hanyuma ba bandi icumi nabo umwe ku wundi akabibwira icumi bakagera ku bantu 111 bazi ubucuruzi bwawe nabi noneho byakomeza bikaza kurangira ubona abakiriya baragushizeho utazi impamvu yabyo. Gusa ibi ni nako bigenda mu gihe uzi icyo ushaka mu nzira y’ubucuruzi bwawe ari nabyo bigutera gufata neza abakiriya bikaba n’intandaro yo kugira abakiriya benshi kandi bakwizera.

Ni kenshi uzasanga umuntu utazi icyo ubucuruzi buvuze yicaye arimo kubwira umukiriya ngo bireke ntabwo ari wowe ugura wenyine, ibi nta mucuruzi cyangwa ikigo cyagakwiye kubivuga kuko ni kimwe mu bitera igihombo.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubucuruzi cyangwa ikigo runaka kidatera imbere

1. Ubuyobozi bubi

Akenshi usazanga ubucuruzi cyangwa ikigo gikora ibintu runaka kidatera imbere bitewe n’ubuyobozi bubi gifite. Birashoboka ko ikigo gishobora kuba gifite umuyobozi ufite ubumenyi ariko atazi kwisanzura mu bakozi akoresha cyangwa atazi kwitwara neza ku bafatanyabikorwa b'ikigo, atazi kwitwara neza ahantu arangura cyangwa kubo baha za serivise bakora. Ikindi gishoboka mu buyobozi bubi hari umuyobozi uzasanga aharanira inyungu ze ku giti cye atitaye ku z'ikigo ayoboye.

Aha uzasanga adaha umwanya ikigo ayoboye cyangwa ajye gutangiza ibikorwa runaka bidafite aho bihuriye na cya kigo. Ku bw'iyi mpamvu yo guhuza ibintu bidahuye uzanga ibintu byarazambye ndetse unasange n'abakozi bacitse intege mu mikorere yabo. Akenshi umuyobozi udafite ubushobozi bwo gufata icyemezo cyangwa kureba kure ngo atekereze icyateza ikigo ahagarariye imbere ndetse no kugira igitsuri no kwisanzura ku bakozi ndetse no kugira ubushobozi bwo kumenya cyangwa kubwiriza abakozi ibyo bagomba gukora ibi naba atabishoboye bizaba inzira njya gihombo ku kigo runaka. Ubuyobozi bubi ni umwanzi w’iterambere.

2. Kutagira umwihariko mu bikorwa ndetse no kutagira udushya

Abakiriya cyangwa abaguzi ni abantu bakunda udushya ndetse n'umwihariko utandukanya serivise ikigo cyangwa umucuruzi atanga bituma atandukana n’ibindi bigo bikora nk'ibyo akora. Iyo wabuze udushya usanga wa wundi muhanganye ku isoko iyo akoze akantu gashya gatuma bamukunda kandi bakishimira ibyo akora. Aha nutagira udushya uzahomba usigare wibaza impamvu uyibure kandi ari utu tuntu twa hato na hato wirengajyiza gukora.

Ushobora kwibaza uti Ese udushya tuzakorwa gute?

Urugero niba ucuruza inzoga cyangwa ibyo kurya ushobora kureba ikintu abantu bafite akabari cyangwa resitora batajya bakora, wowe ukaba ari byo ujya ukora ariko byiza mu rwego rwo kureshya abakiriya dore ko abantu bakunda impinduka kabone nubwo zaba ari ntoya. Ushobora kuvuga uti njyewe nzajya mpindura uko nateguraga ahantu nakiriraga abantu cyangwa guhinduranya uburyo watangaga ibicuzwa byawe urugero ku ukabafungira neza n'isuku ihambaye ndetse no kunyuzamo ukereka urugwiro abakugana.

3. Gucuruza ibintu bidakenewe

Aha icyo bivuze ni uko benshi bajya bakora ubucuruzi cyangwa gushinga ibigo hagamijwe kubona inyungu runaka ariko ntibabanze kwibaza niba ibyo bagiye gukora bikenewe. Urugero ushobora kuba ufite igitecyerezo cyo gushinga ikigo cyo gucuruza murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) noneho ugahita utecyereza uti mu cyaro inzu yo gukoreramo irahendutse ndetse n'imisoro izaba micye reka mbe ari ho nigira ariko ntiwibaze niba abantu bo mu cyaro bazajya bagura ya murandasi cyangwa ubundi bazajya bayikoresha iki? Ntakabuza aha nuhajya uzahomba kuko mu cyaro harimo n'abatayizi nunayibabwira bizaba iby'ubusa. Mu kujya gukora ubucuruzi usabwe kujya ushishoza ukareba niba ibyo ugiye gucuruza bicyenewe n’abantu batuye ha hantu ugiye kubikorera.

4. Gukora ubucuruzi cyangwa gushinga ikigo bitewe n'uko ubona abandi babikoze bungutse

Umuntu ashobora kubona runaka yarakoze ubucuruzi cyangwa yarashinze ikigo agakuramo ubutunzi nawe agahita yibwira ko nabikora nawe azahita atera imbere nka wa wundi. Ni ukuvuga aha uzahomba kubera ko nta bushishozi washyizemo mbere yo kubikora kuko wa wundi we yamaze gukora ubusesenguzi burambye kandi bunoze noneho wowe nubijyamo utazi uko bikora n'uko bikorwa uzahomba bitazavugwa.

Urugero ushobora kubona runaka yarashoye imali mu gushinga urubuga nkoranyambaga (social media) cyangwa ikinyamakuru cyandika (website) ukabona arimo kubona amafaranga nawe ugahita ushiduka ukabijyamo kandi utazi uko bikorwa nta n'uburambe ubifitemo. Aha bizaguhombya ku rwego rukabije. Mbere yo gukora ubucuruzi cyangwa gushinga ikigo gikora ibintu runaka ugomba kujya ubanza ugakora ubushishozi mu rwego rwo kwirinda kuzahomba ndetse ugashaka amakuru afatika.

5. Imibare y'icungamutungo idahwitse

Ni ukuvuga muri buri bucuruzi cyangwa ikigo haba hari ibintu by'ibanze nkenerwa ndetse n’iby'ibanze bigomba gukorwa kugira ngo ibintu byose bigende neza. Gusa ibi byose bikorwa n'amafaranga kuko kugira ngo wunguke ni uko ugomba no kuba washoye imali kandi neza. Akenshi ibigo byinshi iyo bigeze kuri iyi ngingo birazamba kuko hari ibigo usanga bifite abakozi benshi kandi byagera ku musaruro ugasanga ni mucye. Aha ikibazo kiba cyabaye ni uko ibisohoka biba byinshi kuruta ibyinjira. Iyo bigenze uku usanga cya kigo gifunze imiryango kuko niba asohoka aruta ayo bunguka, bakorera mu gihombo ikindi bakora igihe gito bagatangira kubura ayo guhemba cyangwa ayo kwishyura ubukode bw’inzu niba bakorera mu nzu itari iyabo.

Ese ibi byose byaba biterwa n’iki?

Akenshi ubucuruzi bwinshi iyo bwajemo icyenewewabo cyangwa ubutekamutwe burangajwe imbere na ruswa yakirwa n’abakozi b'ikigo runaka usanga ibyakagombye kwinjizwa n’ikigo muri rusange byinjizwa n’umukozi umwe kandi byarangira agahembwa nk'abandi. Aha ni ho ya mafaranga yinjizwaga n’ikigo agabanukira biturutse n'utu tuntu twa hato na hato abakozi bagenda bakira duturutse mu bantu baza kwaka serivise zitangwa na cya kigo.

Ikizabizambya ni uko wa muntu waje kwaka ya serivise akakwa na wa mukozi utu dufaranga tw'intinca n'ikize azagenda avuga nabi ikigo ndetse anagaya n'ubuyobozi bwacyo n'abakozi muri rusange kandi usange na wa mukozi wafashe utu dufaranga ntacyo tumumarira. Ibi biri mu bintu bihombya ibigo byinshi ku isi. Gusa byose ubundi bipfira kuri bwa buyobozi bubi twabonye haruguru. Ibi kubyirinda ni uko ikigo cyose kigomba kugira amahame ngenderwaho ndetse no gushaka abantu b'inzobere mu icungamutungo bakajya bagenzura ibikorwa by’ikigo bya buri munsi.

6. Kwaguka byihuse mu bucuruzi cyangwa ikigo (Ingano)

Ni ukuvuga birashoboka ko ikigo kizamuka mu gihe gito bigatuma n’uburyo kiyoborwa cyangwa abakiyobora bibayobera kubera ubunini bwacyo. Urugero birashoboka ko ikigo cyangwa ubucuruzi bwatangira bugahita buzamuka noneho ba bantu bakiyoboraga ugasanga nta bushobozi cyangwa ubumenyi bafite buhagije bwo kumenya uko bitwara ndetse n'uko bakomeza gufata abaguzi biyongereye cyangwa ababagana bigatuma hazamo igihombo giturutse mu kutamenya uko bitwara.

Ikindi gishoboka hari n’ubucuruzi buhomba kubera kwiyemeza ibintu byinshi kandi nta bushobozi. Umunyarwanda yaravuze ati “Isuri isambira byinshi ikagezayo bicye". Icyo bisobanuye ni ukuvuga ushobora kwiha intego zihanitse cyangwa nyinshi wibwira ko ari byo bizagufasha kugera ku ntsinzi nyamara ntumenye ko urimo kwihemukira kuko nushaka gukora ibintu byinshi mu gihe gito kandi ukabikorera rimwe bizarangira nta na kimwe kigezweho. Kwirinda ibi ni uko wakora ibintu biri ku murongo kandi ukiha intego wamara kuzigeraho ukabona gufata izindi ibi bizagufasha gutera imbere.

Ese ni iki gikenewe kugira ngo ibigo byacu cyangwa ubucuruzi bwacu butere imbere?

Benshi bibwira ko gutangira ikigo cyangwa ubucuruzi runaka bafite amafaranga y’umurengera ari byo bituma batera imbere byihuse, abandi bakiyumvisha ko kugira abakozi benshi bizatuma bagera kure hashoboka cyangwa kugira abayobozi bafite amashuli ahambaye ari byo byabafasha. Gusa ibi byonyine nta hantu byakugeza. Icya mbere mu bucuruzi ni ukumenya igikenewe ku isoko ndetse n’abagikeneye n’igihe bagikeneye. Ibi iyo birangiye wibaza inzira uzakoresha mu gukora ibyo wamaze kumenya ba bantu bakunda byarangira ugashyiraho umuyobozi uzi igikenewe atari wa wundi uzaba rusahurira mu nduru cyangwa yaba ari wowe uzajya ubyikorera ugashyiramo ubushishozi ndetse ukubaha abakozi bawe ndetse n’abakugana.

Source: Bplans.com, Successharbor.com na Moyak.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND