RFL
Kigali

Athletics: Abakinnyi batandatu bageze mu Budage aho bagiye mu myitozo y’iminsi 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 11:58
0


Abakinnyi bagera batandatu (6) bakiri bato bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” bageze mu gihugu cy’u Budage gukora imyitozo izamara iminsi icumi (10).



Abakinnyi bageze mu gihugu cy’u Budage barimo abakobwa batatu (3) n’abahungu (3). Abo ni Niyonkuru Marthe, Uwitonze Claire, Niyonkuru Florence, Bakunzi Aime Phrodite, Habinshuti Alexis na Karangwa Kwame bazaba baherekejwe n’umutoza Bizimana Manasse.


Ikipe y'abakinnyi b'u Rwanda ubwo bari bageze mu Budage aho bazaba bakorera mu mujyi wa Trier

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Umutangana Olivier, umunyamabanga Mukuru wa RAF, yatangaje ko iyi gahunda yo kohereza abakinnyi kwitoreza mu gihugu cy’u Budage, igamije gutegura abakinnyi bakiri bato kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere.

Asobanura ko iki ari igikorwa kizahoraho, ibihugu byombi bikaba bizajya byohererezanya abakinnyi mu rwego rwo gukaza imyitozo kandi akaba abona ko bizatanga umusaruro.

“Icyo ni igikorwa kizahoraho ku buryo buri biruhuko hazaba hari abantu bagiye mu Budage, hari n’abandi bazajya bava mu Budage bazajya baza bazanye n’impuguke banadufashe kuba twahugura abatoza, kuba twakoresha abakinnyi bacu imyitozo ku buryo rwose urebye gahunda n’umurongo Federasiyo ifite ifatanyije na MINISPOC turizera ko mu minsi iri mbere tuzaba dufite umusaruro utandukanye n’uwo dufite uyu munsi.” Umutangana


Abakinnyi b'u Rwanda mbere yo guhaguruka 

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” ritangaza ko aba bakinnyi bahagurutse i Kigali berekeza mu gihugu cy’u Budage tariki 15 Kanama 2019 bakaba bazagaruka mu Rwanda tariki 26 Kanama 2019.


Mbere yo kwinjira mu ndege yabakuye i Kigali 

PHOTOS: RAF   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND