RFL
Kigali

KIGALI: Hateguwe ‘Breakfast Seminar’ y’abagore n'abakobwa bari mu nzego z’ubuyobozi mu kubafasha kuba indashyikirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2019 16:17
0


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera ku nshuro ya mbere ‘Breakfast Seminar’ y’abagore n'abakobwa bari mu nzego z’ubuyobozi mu nsanganyamatsiko igira iti “Unstoppable Balanced Woman” mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye “Ubudakumirwa bw'umugore uhagaze neza mu nshingano ze”



Iyi Seminar yateguwe na Destiny Connectors Women in Leadership yatangijwe ndetse ikaba iyoborwa na Pastor Catherine Muhimpundu Mwesigye. Iyi Seminari yiswe ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ izaba tariki 17/08/2019 ibere mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali muri Hotel des Mille Collines kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Munani n’igice z’amanywa.

Pastor Catherine Mwesigye Muhimpundu yadutangarije ko ‘Destiny Connectors Women in Leadership’ ari iyerekwa yahawe n'Imana mu mwaka w'2002, itangira gukora ku mugaragaro muri 2015 ari nabwo Pastor Catherine Mwesigye yakoze ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ ya mbere yabereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo kuko ari ho asigaye atuye.

Catherine Muhimpundu Mwesigye nyiri iri yerekwa, ni umubyeyi w’abana bane, rwiyemezamirimo ndetse akaba n’umupasiteri. Afite impamyabumenyi zitandukanye zirimo n'iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi ‘Business Administration’. Ni umunyarwandakazi utuye muri Afrika y'Epfo mu mujyi wa Johannesburg.


Pastor Catherine Muhimpundu Mwesigye

Intumbero ye ni ugutera imbaraga abagore n'abakobwa bari mu nzego z’ubuyobozi akabagenera amahugurwa yuko barushaho kuba indashyikirwa mu nshingano zabo yaba abakora mu bucuruzi no muri Minisiteri zitandukanye, bakibutswa ko ari ab’ingirakamaro kuri sosiyete bityo bagasabwa kunoza inshingano zabo mu rwego rwo guharanira gukomeza kuba 'Indashyikirwa'.

Muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo Pastor Catherine Mwesigye agiye kumurikira mu gihugu cye cy’amavuko (Rwanda), iyi minisiteri ye yitwa Destiny Connectors Women in Leadership mu gikorwa kizaba tariki 17/08/2019 kuri Hotel des Mille Collines muri Semirar yagenewe abagore bari mu nzego z’ubuyobozi.

Aganira na Inyarwanda.com Pastor Catherine Mwesigye yadutangarije ko impamvu yiyemeje gukora amahugurwa y’abagore n'abakobwa bari mu nzego z’ubuyobozi, ari ukugira ngo bakomeze guhagarara neza mu nshingano zabo ari nako bakomeza kuba indashyikirwa kuko umugore ari we utanga ubuzima akaba n’inkingi ikomeye y’umuryango mugari. Yagize ati:

Umugore uhagaze neza mu mirimo ye, mu muhamagaro we no mu bucuruzi bwe ariko akaguma ari indashyikirwa mu nshingano ye ya mbere Imana yamuremeye nk'Umufasha n'Inkingi mu muryango. Umugore ushobora kuba ari Ministiri, Umudepite, Coloneli, CEO w'ikigo runaka/Business ye, Pastor/Apostle,....ariko yataha mu rugo rwe, Umugabo we akamubona nk'Umufasha mwiza, umwana we akamubona nk'Umubyeyi, n'umuryango ukamubona nk'Inkingi. A woman, she is "a life giver" aho ari hose.

Muri iyi Seminar y’abagore n'abakobwa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, twagize amatsiko y’ibisabwa ku bazayitabira nuko Pastor Catherine Mwesigye adusubiza agira ati “Abagore bose n'abakobwa bari mu buyobozi baratumiwe, kwinjira ni ubuntu.” Icyakora yunzemo ko bisaba kwiyandikisha, ati “Ushaka kwitabira wese iyi seminar, agomba kwiyandikisha; Amazina ye yombi, Icyo akora (aho akora, ikigo cyangwa business name niba wikorera) Confirm to the following numbers: 1. Pst. Cathy: 0788610870, Mrs. Jolly: 0788690337 na Mrs. Cadeau: 0788312823.”

Abagore n'abakobwa bazitabira iyi seminar bazaganirizwa na bagenzi babo b’abanyabigwi barimo; Pastor Catherine Mwesigye, Hon.Anita Mutesi (S.G ANAC, Rwanda Capter), Pastor Lydia Masasu (S.P ERC Masoro), Apotre Tina Suwa (Nigeria), Me Donnah Kamashazi, Pastor Hortense Mazimpaka na Ms Mireille I. Karera (CEO.Kora).

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera 'Breakfast Seminar For Women in Leadership'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND