RFL
Kigali

Rubavu: Bull Dog,The Same Shafty na NTziyo bakuriwe ingofero mu gitaramo cya Tecno Mobile Spark3

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/08/2019 15:33
0


Mu ma saa munani zuzuye nyuma y'imvura itari nke yari imaze kugwa mu mujyi wa Rubavu, TECNO Mobile ibifashijwemo n'abahanzi nka NTziyo wabanje ku rubyiniro, The Same ndetse na Bull Dog basusurukije imbaga irenga ibihumbi bitanu yari yitabiriye. Muri iki gitaramo Tecno Mobile yagabanyije ibiciro kuri Spark 3 ifite GB32.



NTziyo ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu karere ka Rubavu gusa injyana ye akenshi ikundwa n'abantu benshi. Uyu musore yageze ku rubyiniro ahindura byinshi Abanyarubavu biyambura imbeho babyinana nawe mu ndirimbo ebyiri yari yemerewe gusa ahabwa iya gatatu yasabwe gusubiramo ku byifuzo by'abafana. 'Umubwiriza Mushya', 'We are Better Than' yakoranye na Bull Dog na Mc Tino ni zo zamufashije ku bigarurira.


The Same na Shafty Ntwali bakurikiwe na Bull Dog waje asa n'utegerejwe cyane n'Abanyarubavu. Muri HipHop izwi cyane i Rubavu, Bulldogg ntiyagowe no kuririmba na cyane ko indirimbo yaririmbaga zose yabanzaga kuziganiraho n'abafana be. Mu gihe cy'isaha imwe aririmba Bull Dog yashimiye abanyarubavu ku rukundo bamweretse. Philpeter ni we wafashije abafana kuryoherwa n'umuziki yavangavangaga mu gihe umuhanzi yari ataraza ku rubyiniro.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Mukito Fabrice umukozi wa Tecno Mobile (Promotor) i Rubavu yatubwiye byinshi kuri Promosiyo bazaniye Abanyarwanda ku matelefoni yabo. Mukito Fabrice yavuze ko Telefoni ya Spark3 yari isanzwe ifite ububiko bwa GB16 ariko kuri ubu Tecno Spark3 bazanye ifite ububiko bwa GB32.

Yagize ati" Tecno Mobile yazaniye Abanyarwanda agashya ubusanzwe Tecno Spark3 twari tuzifite ku isoko ariko noneho twahinduyeho byinshi ububiko bwayo twabuhinduye yagiraga ububiko bwa GB16 none iyi twazanye nayo ni SPARK3 ariko yo ifite GB32 iri kugura ibihumbi mirongo cyenda by'amafaranga y'u Rwanda (90 000rwf) mu gihe yaguraga 99 000 rwf.


Tecno iri gukora ibitaramo nk'ibi mu buryo bwo kwegereza abanyarwanda telefoni nziza kandi zihendutse. Telefoni yawe yagize akabazo tuyikora vuba mu minsi 3 gusa turayiguha arinzima mu gihe Galanti yo dutanga amezi 12 angana n'umwaka". Ibi bitaramo bya Tecno Spark3 bigiye kubera mu karere ka Huye bisorezwe mu mujyi wa Kigali.

ANDI MAFOTO YUKO BYARI BIMEZE


INKURU: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND