Miss Flora yagiye kwiga muri Amerika hacika igikuba ko yitabye Imana

Imyidagaduro - 07/08/2019 7:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Flora yagiye kwiga muri Amerika hacika igikuba ko yitabye Imana

Miss Umutoniwase Flora ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2015. Uyu mukobwa arerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko yagiye gukomereza amasomo.

Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko Umutoniwase Flora yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2019. uwahaye amakuru Inyarwanda yaduhamirije ko uyu mukobwa yerekeje muri Amerika aho agiye kwiga.

FloraUmutoniwase Flora yari aherutse kurangiza muri ULK

Ubwo Miss Vanessa yasezeraga ku nshuti ye yakoresheje amagambo akomeye yaciye igikuba ko Umutoniwase Flora yaba yitabye Imana. Aha Miss Vanessa yagize ati" Kugeza igihe tuzongera kubonanira..." aya magambo akunze gukoreshwa basezera ku muntu witabye Imana yatumye benshi bakeka ko Umutoniwase Flora yaba yitabye Imana nubwo Miss Vanessa nawe yahakanye aya makuru ahamya ko Flora ari muzima.  

Miss Vanessa yatumye benshi bakeka ko Miss Flora yaba yitabye Imana  FloraMiss Vanessa akimara kubona ko biciye igikuba yasobanuye ko Miss Flora ari muzima 

Miss Flora Umutoniwase witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aserukiye Intara y’uburengerazuba, muri 2016 yahawe impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu ishami ry’icungamutungo (Finance).


Umwanditsi:

Yanditswe 07/08/2019 7:29 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...