RFL
Kigali

Ibyatangajwe n’abakobwa batanu ba mbere bazahatana muri Miss Supranational Rwanda 2019-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2019 8:16
0


Abakobwa batanu babonye itike yo kwinjira mu kindi cyiciro cy’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 bahurije ku kuvuga biteguye kwegukana ikamba bagaserukira u Rwanda kuko bujuje ibisabwa kandi bifitiye icyizere mu byo bakora.



Babitangarije INYARWANDA TV nyuma y’uko Akanama Nkemurampaka k’irushanwa kemeje ko bujuje ibisabwa bemererwa kwinjira mu kindi cyiciro cy’irushanwa. Abakobwa batanu bemerewe gukomeza, bane banyuze muri Miss Rwanda 2018 uretse umwe gusa.

Abakobwa babonye itike ni Umutoniwase Anastasie [Miss Popularity 2018], Umuhoza Karen [Yagarukiye mu icumi bavuyemo Miss Rwanda 2018], Umutoni Queen Peace[ Yagarukiye muri 20 bavuyemo 15 bakoze umwiherero wa Miss Rwanda 2018], Neema Nina[Nawe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 yaviriyemo i Kigali] na Umwali Sandrine [Ni ubwa Mbere yitabiriye amarushanwa y’Ubwiza].

Umuhoza Karen wagarukiye mu bakobwa icumi bavuyemo Miss Rwanda 2019 [Ikamba ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan], yatangaje ko yakuze akunda amarushanwa y’aba Nyampinga ndetse akumva buri gihe yifuza kugerageza amahirwe arebe niba yakwegukana ikamba.

Umuhoza w’imyaka 21 y’amavuko ni umukobwa utuje! Ati “Ubundi nkunda ibintu by’aba-miss. Narabyumvishije ndavuga ngo reka ngerageze amahirwe. Nari mfite icyizere kandi ndabikunda. Ndumva ari ibyo ng’ibyo nabindi. Ubundi iyo ukoze ikintu igikunda kigenda neza.”

Yavuze ko nta kintu gikomeye yakoze cyatumye abashaka gutoranywa n’akanama nkemurampaka ahubwo ko yigiriye icyizere bamubonamo ubushobozi bw’umukobwa waserukira u Rwanda muri Poland.

Miss Umutoniwase Anastasie avuga ko kuba amaze guhatana mu marushanwa y’ubwiza akomeye atari ukwishimisha ahubwo ko aba agamije kwiyungura ubumenyi mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Inyungu ntabwo ibura kuko ntabwo mba nje kwishimisha cyangwa se byo kurangiza umuhango gusa.

“Hari inyungu umuntu abonamo. Iyo witabiriye amarushanwa nk’aya ngaya hari ubundi bumenyi ukuramo hari ayandi ma-connection ugenda ubona kuko uhura n’abantu benshi kandi batandukanye. Ni byinshi ngenda ntungukiramo.


Abakobwa batanu bakomeje mu irushanwa

Mutoni Queen Peace w’imyaka 21 y’amavuko, we avuga ko icyatumye yitabira Miss Supranational Rwanda 2019 ariko uko hari imishinga afite atabashije gukora kuko atatsinze muri Miss Rwanda 2018.

Avuga ko Miss Supranational Rwanda ari inzira nziza abona yazamufasha gukora imishinga yateguye nabasha kwegukana ikamba.

Yagize ati “Icyatumye nyine numva nshaka kuyazamo n’uko icya mbere ubushije muri Miss Rwanda nari mfite ama-project nagombaga gushyira mu bikorwa ariko ntibyakunze kuko ntakomeje. Ndumva iyi platform yamfasha kubishyira mu bikorwa.”

Sandrine Umwali w’imyaka 23 y’amavuko, yavuze ko hashize igihe yifuza kwitabira amarushanwa y’ubwiza ariko akazitirwa n’akazi ndetse rimwe na rimwe akibuka amarushanwa ageze ku musozo.

Ariko ngo kuri iyi nshuro yarabizirikanye yiyandikisha yisunze murandasi abona baramwemereye. Ati “Nahoraga nifuza ko nakwitabira amarushanwa y’ubwiza ariko bitewe n’utizi nagenda ngira nkabura n’umwanya cyangwa bikarangira igitekerezo kikaza cyangwa kikongera kikanvamo.

Yavuze ko yari asanzwe akurikirana bya hafi amarushanwa ya Miss Supranational kuva kuri Miss Colombe, Habibah, Tina n’abandi ku buryo bizamufasha kwitabira neza mu rugendo ahataniyemo ikamba.

Avuga ko akimara gufata icyemezo yaganirije abavandimwe be baramushyigikira kuko bari basanzwe bazi neza ko akunda amarushanwa y’ubwiza.

Neema Nina avuga ko icyatumye akomeza mu irushanwa ari uko yigiriye icyizere ndetse akabasha gusubiza neza akanama nkemurampaka. Avuga ko nta banga ryihariye yakoresheje ahubwo bisaba y’uko buri kintu cyose ugikora ugikunze.

Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aviramo i Kigali. Avuga ko yujuje ibisabwa ndetse yizeye neza ko azegukana ikamba.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BA MBERE BEMEREWE GUKOMEZA MURI MISS SUPRANATIONAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND