RFL
Kigali

Hamane Niang uyobora FIBA Monde na Anibal Manave uyobora FIBA Afrique batambagijwe Kigali Arena-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2019 23:40
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 ahagana saa kumi n’iminota 30 (16h30’) z’igica munsi ni bwo Hamane Niang, umunya-Mali watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi (FIBA Monde) yatambagiye inyubako ya Kigali Arena yenda gutahwa mu minsi iri imbere.



Kigali Arena ni imwe mu nzu 10 z’imikino n’imyidagaduro ziri muri Afurika nibura zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ari The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55.






Abasuye Kigali Arena berekwa ahazajya hakorerwa ikiganiro cy'abanyamakuru n'abagize ibyo bakorera muri iyi nzu

Ukinjira ahabera ibiganiro by'abanyamakuru 

Isurwa rya Kigali Arena n’abafite Basketball mu ntoki ku rwego rwa Afurika n’isi, byahuriranye n’imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 16 (Abakobwa), irushanwa riri ku musozo kuko rirangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019 ubwo Mali igomba gucakirana na Misiri saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’).

Muri iyi nyubako harimo ikibuga mpuzamahanga kizajya cyakira imikino y’intoki by’umwihariko Basketball ariko ikaba yanaberamo ibindi bikorwa bitandukanye by’imikino y’intoki.



Abasuye berekwa bimwe mu bice bya Kigali Arena

Hamane Niang n’abari bamuherecyeje beretswe ibice bitandukanye by’iyi nzu iteye amatsiko umuntu akiyireba inyuma, berekwa ikibuga, aho abantu bicara, aho abantu bashobora gukorera imyitozo y’ingufu, ibyumba abatoza n’abakinnyi bambariramo n’ahandi hatandukanye.



Hamane Niang (Mali) perezida wa FIBA Monde ugomba kwemezwa burundu mu nama izabera mu Bushinwa tariki 29-30 Kanama 2019


Hamane Niang yiyibutsa ahashize

Muri iyi nzu kandi harimo umwanya abanyacyubahiro b’ikirenga bashobora kurebera ibikorwa biri mu kibuga bitabaye ngombwa ko baba begeranye n’abandi ahubwo bakaba bari hejuru hakikijwe ibirahire bitegeye ikibuga, hari icyumba abanyamakuru bazajya baganiriramo n’abazaba bakoreye ibikorwa muri iyi nzu.

Kigali Arena irimo ibiro by’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ndetse n’aho bazajya bakorera inama y’akazi.

...Andi mafoto agaragaza bimwe mu bice bya Kigali Arena...




Ahazajya ibiro bya FERWABA



Iyo wibereye hejuru muri VIP yo ku rwego rw hejuru ureba ibibera mu kibuga hasi
















Ubwo Hamane Niang yari asesekaye kuri Kigali Arena

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyaranda.com)

Tambagira Kigali Arena mu buryo bw'amashusho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND