RFL
Kigali

Yverry na Dj Lenzo batumiwe gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2019 12:06
0


Umuhanzi Rugamba Yverry na Dj Lenzo batumiwe gususurutsa abazasohokera, kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2019 mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Yverry na Dj Lenzo baratamira Bauhaus Club Nyamirambo aho kwinjira ari amafaranga 1 000 Frw, ku muntu umwe. Ni igitaramo kizatangira saa moya z’ijoro kugeza mu masaha akuze.

Umushyushyarugamba ni Mc Kalipso uzafatanya na Dj Theo gususurutsa abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye.

Dj Lenzo amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise “Akuka” iri mu zikunzwe muri iki gihe, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 67 ku rubuga rwa Youtube.

Ni indirimbo yumvikanamo ijwi rya Dj Phil Peter ndetse na Sintex ukunzwe mu ndirimbo “Twifunze” atera akikirizwa.

Yverry si umuhanzi mushya mu kibuga cy’umuziki. Amaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye ndetse no mu bukwe abicyesha indirimbo ze yujuje imitoma.

Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo “Mbona dukundana”, “Nkuko njya mbirota”, “Uzambabarire” n’izindi.

Uyu muhanzi kandi aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise “Amabanga” imaze kurebwa n’abarenga 138, 087 ku rubuga rwa Youtube.

Agiye gutaramira Bauhaus Clu Nyamirambo abisikana na Danny Vumbi wishimiwe bikomeye mu cyumweru gishize aho yari kumwe na Dj Lenzo.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez.
Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Yverry na Dj Lenzo bagiye gukorera igitaramo Bauhaus Club Nyamirambo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "AMABANGA" YA YVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND