RFL
Kigali

Amerika: Abagera kuri 28% by'abantu batwara ibiryo barabanza bakaryaho mbere yo kubigeza ku baba babiguze!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/07/2019 20:26
0


Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko abantu batwara ibiryo benshi babanza bakaryaho bagashyira ibisigaye abaguzi.



Ibi byatangajwe nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku batwazi b'ibiryo bagera kuri 500 bakorera application zikoreshwa mu kugura ibiryo ari zo UberEats, Grubhub, DoorDash, and Postmates bakoreweho ubushakashatsi aho abagera kuri 28% bavuze ko babanza bakaryaho. 

Benshi muri aba batwazi b'ibiryo bakoreweho ubushakashatsi batangaje ko impamvu ibibatera ari impumuro y'ibi biryo ibakurura bakanurirwa bikabatera gukora amakosa. Mu bakoreweho ubushakashatsi, 28% bagaragaje ko babanzaga bakaryaho mbere yo kubigeza aho babijyanye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ibiryo “US Foods”. Ku nkuru ducyesha Business insider bavuze ko icyatumye ubu bushakashatsi bukorwa byaturutse ku kuba abaguzi bagura ibi biryo bari bamaze igihe basa n'abinubira ibigo bicuruza ibiryo kubera ko babaga babitumije babona ari byinshi nyuma bikabageraho ari bicyeya bakibaza impamvu bakayibura.

Gusa magingo aya impamvu yamenyekanye nk'uko byatangajwe n'ikigo cyitwa” US Foods aho cyatangaje ko mu batwazi b'ibi biryo, abagera kuri 28% babanzaga kuryaho. Aha bishatse kuvuga ko mu bantu batwara ibi biryo ufashe ijana wasangamo 28 babanza kuryaho.Image result for images of take away food

Isomo ku bacuruzi cyangwa abandi bafite imishinga yo kugeza ibiryo ku bantu mu biro cyangwa ahandi hose bakorera, urugero na hano mu Rwanda hari ibigo bicuruza muri ubu buryo, abayobozi b'ibigo ndetse n'abakiriya birabasaba kujya bitonda ndetse no gushishoza mu gutoranya abakozi bakorana nabo mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.

Ingaruka zo kurya ku biryo mbere yo kubigeza ku baba babiguze

Ku muntu wabiguze: Uwaguze ibiryo ashobora kurwara indwara zitandukanye zinyuze mu kurya ibi biryo biba byamaze gutakaza ubuziranenge dore ko nk'uko byatangajwe aba bakozi babanzaga bakaryaho bakongera bakabifunga.

Icyiyongeraho ni uko baba bicira isoko ibi bigo bakorera kubera ukwijujutirwa n'abakiriya biturutse mu kubaha ibidahwanye n'amafaranga baba batanze ndetse binashobora guha isura mbi igihugu mu gihe hari nk'umuntu waje aturutse hanze y'igihugu nyuma akaza gukorerwa ibi, azasubira iwabo yinubira igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND