RFL
Kigali

Telefone 10 zikunzwe cyane ku isi kurusha izindi mu mwaka wa 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/07/2019 20:21
0


Ikoranabuhanga ni ikingi y'iterambere, rikaba ikimenyetso cy’ubusirimu. Telefone ni kimwe mu bimenyetso byerekana iterambere ry'ikoranabuhanga dore ko tuzikoresha mu kazi kacu ka buri munsi. Menya telefone 10 zigezweho ziri gukundwa na benshi ku isi muri uyu mwaka.



Telefone ni kimwe mu bintu bijya bigorana mu kubihitamo igihe tubigura kubera ko akenshi uzasanga umuntu agiye kugura telefone ntiyite ku byo akeneye izamufasha rimwe na rimwe usange aguze telefone agendeye ku kuba isohotse vuba cyangwa yamamajwe cyane, nyamara nayijyana asange ibyo yari acyeneye ko izamufasha ntabwo ibikora. 

Abahanga mu ikoranabuhanga rya telefone njyendanwa bemeza ko telefone akenshi ireberwa hagendeye ku bushobozi ifite mu gufotora, umuvuduko igira mu mikorere yayo, ubushobozi bw'ububiko bwayo ndetse n'ubwoko bwa murandasi ishobora gufata. Nituvuga ubushobozi igira mu gufata murandasi (internet), ni ibyiciro bya murandasi kuko dufite 1G icyiciro cya mbere, 2G icyiciro cya kabiri, 3G icyiciro cya gatatu, 4G icyiciro cya kane ndetse na 5G icyiciro cya gatatu. 

Magingo aya telefone nyinshi dutunze benshi muri Afrika zifata 3G izindi zimwe na zimwe zifata 4G. Ku bijyanye na 5G ho biragoye dore ko iki cyiciro cya murandasi kitarasakara ku isi hose, gifitwe n'ikigo cyo mu Bushinwa cya Huawai. Akenshi amasosiyeti acuruza amatelefone muri iyi minsi iturufu ya mbere ni ukuvuga ko telefone ifata 4G biri mu by'ibanze abakiriya bari kureba. Kugura telefone ni ibintu bisaba ubushishozi nubwo akenshi tutajya tubitindaho kuko ahanini tuzitunga tugendeye uko bazivuga nyamara hari n'ibyo bavuga atari byo ari amareshya mugeni.

Tugiye kurebera hamwe telefone zikunzwe kurusha izindi mu mwaka wa 2019 twifashishije imbuga; techadvisor.com na creativebloq.com. Izi telefone zagiye zitoranwa hagendewe ku mikorere yazo ndetse n'uburyo zijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho nk'uko twabibonye hariguru ndetse hakaba haragendewe ku buryo zaguzwe na benshi mu batuye Isi. 

Ku bijyanye n'igiciro akenshi ni ibyavuzwe ku nziza atari inyigaganano cyangwa hari ibyo itujuje ariko ifite izina ry'iyavuzwe. Ikindi ni uko ibiciro bishobora guhinduka bitewe n'aho uyiguriye urugero niba umwe ayiguriye mu Bushinwa izagera mu Rwanda yuriye bitewe n'ay'urugendo ndetse n'imisoro.

1.      Samsung Galaxy Note 9

Image result for images of Samsung Galaxy Note 9Ingano y’ububiko=128GB/512GB/1TB, ubushobozi bwa camera z’inyuma=12MP&12MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=8MP, igihe iya mbere yagiriye hanze= Kanama 2018, ikiguzi cyayo= $999.99.

2.      Samsung Galaxy S10 Plus


Image result for images of Samsung Galaxy S10 PlusIngano y’ububiko=128GB/512GB/1TB, ubushobozi bwa camera z’inyuma=12MP+12MP+16MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=18MP, igihe iya mbere yagiriye hanze= Werurwe 2019, ikiguzi cyayo= $999.99.  

3.      iPhone XS MaxImage result for images of iPhone XS MaxIngano y’ububiko=64GB/256GB, ubushobozi bwa camera z’inyuma=12MP+12MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=7MP, ikiguzi cyayo= $1,099.00. 

4.      iPhone 8 PlusImage result for images of iPhone 8 PlusIngano y’ububiko=64GB/256GB, ubushobozi bwa camera y’inyuma=12MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=7MP, ikiguzi cyayo=$799-$999 aha bizaterwa n'ingano y'iyo uguze.  

5.      Samsung Galaxy Note 8

Image result for images of Samsung Galaxy Note 8Ingano y’ububiko=68GB/256GB, ubushobozi bwa camera y’inyuma=12MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=8MP, ikiguzi cyayo= $489.99.

6.      Huawei P30 Pro

Image result for images of Huawei P30 Pro

IIngano y’ububiko=128GB/512GB, ubushobozi bwa camera y’inyuma=40MP+20MP+8MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=32PM, ikiguzi cyayo= £899.

7.      Honor PlayRelated imageIngano y’ububiko= 64GB, ubushobozi bwa camera y’inyuma=16MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=16MP, ikiguzi cyayo= $444.42.  

8.      Google Pixel 3 XL

Image result for images of Google Pixel 3 XLIngano y’ububiko=64GB/128 GB, ubushobozi bwa camera y’inyuma=12,5MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=8MP, ikiguzi cyayo= $699.00 igihe iguzwe muri Google nta handi yanyuze kandi ifite ububiko bwa 64GB. Igiciro ni $929.00 kuri telefone nk'iyi ifite ubushobozi bwa 128 GB.

9.      Sony Xperia XZ Premium

Image result for images of Sony Xperia XZ PremiumIngano y’ububiko=64G, ubushobozi bwa camera y’inyuma=19MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=13MP, ikiguzi cyayo= £849 or $949.  

10.  OnePlus 6T

Image result for images of OnePlus 6TIngano y’ububiko=128GB, ubushobozi bwa camera y’inyuma=16MP+20MP, ubushobozi bwa camera y’imbere=16MP, ikiguzi cyayo= £499 or $549.    

Ni kenshi uzajya kugura telefone bakwijeje ibitangaza nawe ukabyizera bitewe n'ibyo ushaka ko telefone izajya igufasha mu kazi ka buri munsi kawe ariko wagera mu rugo ugasanga ibyo iri gukora biri hasi y'ibyo wari uyitezeho. Kugura telefone nabyo bisaba ubushishozi n'ubumenyi bw'ibanze kuko akenshi muri iyi minsi abantu bagura telefone bashingiye ku buryo zifotora cyangwa ingano y'ibintu ishobora kubika.

Iyo ugiye kugura telefone hari ibintu by'ibanze uba ugomba kureba neza, ibyo ni megapixel zayo cyangwa icyo twakwita ubushobozi ifite mu gufata ifoto nziza ndetse hakiyongeraho uburyo yihuta kuri murandasi bijyana na processor cyangwa ingano ifite mu buryo byo gufata murandasi (internet) ari byo bibarwa muri GHZ.

Ibi ni iby'ibanze ariko iyo utabyitondeye ni handi uzasanga uhora wijujuta kandi telefone yaraguhenze, urugero muri uru rutonde twabonye telefone ziganjemo mu zakunzwe cyane harimo iz'uruganda rwa Samsung na Apple impamvu ni uko ibyo byose twavuze haruguru ziba zibifite ku bwinshi ndetse biri mu bituma abantu bazikunda cyane.

Ubu telefone abenshi dutunze ntabwo zakira murandasi y'icyiciro cya 4(4G) ibaze noneho nihaza 5G n'uburyo izaba ikora byinshi mu gihe gito tudafite ubushobozi bwo kuyikoresha kubera ubwoko bw'amatelefone tuzaba dutunze. Magingo aya Huawai yatangiye gukora telefone zizajya zakira 5G. Mu nkuru izakurikira tuzarebera hamwe ibintu by'ingenzi twagenderaho tumenya telefone zijyanye n'igihe kandi zifite ikoranabuhanga rigezweho n'uburyo twabireba mu gihe tugeze mu iduka rya telefone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND