Nzarora
Marcel yatandukanye na Police FC ubwo hari hasojwe imikino ibanza ya shampiyona
2018-2019, yasinye amezi atandatu (6) muri Musanze FC ariko iki gihe kirangira
atabakiniye kuko yabuze icyangombwa kimwemerera gukina muri uyu mwaka ushize.
Nzarora
Marcel nyuma yo gusoza amasezerano muri Musanze FC yahise amanukira i Butare
asinyira muri Mukura VS ajya gusimbura Rwabugiri Omar wasubiye muri APR FC.

Nzarora Marcel ni umunyezamu wakunze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu
Nzarora
Marcel yakiniye amakipe nka Rayon Sports, Police FC ajya muri Musanze FC mbere
yo kugana muri Mukura VS.