RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Jacques/Jacob/James

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/07/2019 17:27
4


Jacques ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo, rikaba rihindurwa mu ndimi zitandukanye, rikaba andi mazina nka Jake, Jacob na James. Iri zina risobanura ‘Gusimbuka urugero runaka (overreach)’, cyangwa gutambuka abandi bantu ukabagira mu mwanya (supplant).



Imiterere ya ba Jacques/Jacob/James

Ni umuntu wihariye kandi ugaragara mu bandi, azi gukomera ku ntego yihaye kandi akaba umuntu wirebaho cyane, ni nyamwigendaho. Ntabwo akunda kuvuga ikimurimo kandi yihunza abantu, agerageza gusa n’usabana ariko muri we ni umuntu ucecetse kandi utazi kuvugana n’abantu cyane. Azi gukora cyane kandi icyo azaba cyo agifata mu biganza ubundi akagiharanira, akaba yanarengaho akagira abantu afata akabahitiramo uko bagomba kubaho. Akunda ubutegetsi no kuba mu ntebe itanga amategeko, azi kwihangana no gutegereza. Gutsindwa n’ibimwitambika mu nzira yo kugera aho ashaka ntibijya bimukanga, akomeza kugerageza. Arakara vuba kandi akaba yahubuka mu burakari, agendera kuri gahunda.

Iyo akiri umwana ntabwo aba akunda kuvuga cyangwa kugaragaza uko atekereza ibintu cyangwa se no kubwira ababyeyi icyo yifuza. Akunda utuntu kandi ntabwo ajya apfa gutuma abantu bamwinjirira mu buzima, n’iyo abavandimwe be bagerageje gufata ku byitwa ibye, ntiyishima. Ntabwo yanga ahantu hari abantu benshi ariko no kuba wenyine biramushimisha, arakurikira mu ishuri. Akunda guhora yiyungura ubumenyi kandi ashimishwa no kuba rimwe na rimwe yakora ibikorwa bifasha abantu babikeneye. Akunda ibijyanye n’ubugeni, ubuhanzi, umuziki, iby’idini n’ibindi nk’ibyo.

Mu rukundo, aba yumva yakwitanga wese, gusa nanone agakomeza kuba umuntu ufuha cyane kandi udapfa kumvikana, agakosa gato gakozwe n’umukunzi kukababarira ntibyoroha, kuko aribuka cyane kandi akabika inzika. Mu mirimo yifuza gukora harimo politiki, amategeko, ubuvuzi cyangwa icungamutungo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wilson Muhire4 years ago
    mwiriwe neza ndifuzako mwanshakira ubusobanuro n'imiterere ya wilson
  • Nkunzimana frodouard4 years ago
    Murahoneza muzadusobanurire izina FRODOUARD icyorisobanura murakoze
  • James Mapendo Saddam4 years ago
    Murakoze cyane kubusobanuro bw'izina James. gusa nsanze ibyo bisobanuro byose ari ukuri
  • James ndayishimiye2 years ago
    Ubyavuzwe ku izina james ndumva aribyo murakoze





Inyarwanda BACKGROUND