RFL
Kigali

Leta ya Congo ngo ntigitanga amakuru ku ndwara ya Ebola

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/07/2019 16:37
0


Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibitangazamakuru byaramutse byinubira ko bitagihabwa amakuru ku cyorezo cya Ebola cyayogoje uburasirazuba bw’igihugu.



Ubusanzwe, Minisiteri y’Ubuzima yoherezaga e-mail ivuga uko byifashe buri munsi. Iyo email yohererezwaga ibitangazamakuru, inzego za leta zitandukanye, inzego n’imiryango mpuzamahanga bafite uruhare mu rugamba rwo kurwanya Ebola. Ariko kuva Minisitiri w’ubuzima, Oly Ilunga, asezeye aya makuru ntagitangwa.

Dr Ilunda yeguye ejobundi kuwa mbere nyuma y’icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi, cyo gushyira ibikorwa byose byo kurwanya Ebola mu maboko ye bwite. Ubutumwa bwa email ya nyuma ya Minisiteri y’ubuzima bwagiye hanze ku kwa mbere bwavugaga ko kuva mu kwezi kwa munani gushize, Ebola yari imaze guhitana abantu 1743, n’abandi 729 bayikize neza.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND