RFL
Kigali

Kamonyi: Alex Dusabe, korali Hoziyana, Papi Clever,..bagiye guhurira mu giterane gikomeye cyo kubwira abantu ko Yesu agiye kugaruka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2019 18:12
4


Mu karere ka Kamonyi hagiye kubera igiterane gikomeye cyo kubwira abantu ko Yesu agiye kugaruka. Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo n’abahanzi n’abaririmbyi nka korali Hoziyana, Alex Dusabe, Papi Clever n’abandi.



Iki giterane cyateguwe na ADEPR Akarere ka Kamonyi; mu ntego iri muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyahishuwe 22:12 havuga ngo “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Iki giterane kizaba tariki 2-4/08/2019 kibere mu karere ka Kamonyi muri Remera-Rukoma ahitwa mu Kiryamo cy’inzovu.

Abahanzi n'abaririmbyi bazitabira iki giterane ni Alex Dusabe, Papi Clever, Isaie Uzayisenga n'amakorali anyuranye yo muri Kamonyi. Hazaba hari abakozi b'Imana batandukanye bazigisha ijambo ry'Imana, barimo; Rev Jean Jacques Karayenga, Pastor Aloyis Uwakarema, Pastor Boduin Pascal na Ev Jean Paul Nzaramba. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Rev Jean Claude Bimenyimana Umushumba w'Itorero ADEPR Akarere ka Kamonyi yabwiye Inyarwanda.com ko bagihaye insanganyamatsiko yo kubwira abantu ko 'Yesu agiye kugaruka' kuko ari yo nyigisho nkuru ya Yesu Kristo. Yagize ati "Ni yo nyigisho nkuru ya Yesu, ni nayo yatumye intumwa ze yewe ni nayo abamalayika babwiye intumwa ubwo Yesu yajyaga mu ijuru ndetse nawe ubwe yasize abivuze ko azagaruka vuba. Ni nayo itorero rikwiriye kwigisha rugakangurira abantu kwitegura kugaruka kwa Yesu."


Alex Dusabe ni umwe mu bazaririmba muri iki giterane

Alex Dusabe umwe mu batumiwe muri iki giterane aganira na Inyarwanda.com yadutangarje ko yatumiwe muri iki giterane ndetse ko yiteguye kucyitabira akabwira abanya-Kamonyi kwitegura kugaruka kw’Umwami Yesu Kristo. Yashimangiye ko Yesu agiye kugaruka vuba rwose na cyane ko ibimenyetso Yesu yasize avuze bizaranga iminsi y’imperuka, birimo gusohora ku bwinshi.

Alex Dusabe yagize ati “Yesu araza vuba koko...nubwo ntawamenya umunsi cyangwa isaha, ariko we ubwe yavuze byinshi mu bimenyetso bizabanziriza kuza kwe; iyo usomye Matayo 24, 1tesalonike 2 n'ahandi. Niwitegereza urabona ko abantu benshi babaye babi, ibyaha byiyongeranya, amadini menshi ariko y'ibinyoma, isi iri kugenda irushaho kwigomeka ku Muremyi wayo.

Ibyo byose n'ibindi byinshi bigaragaza ko turi mu minsi ya nyuma aho Kristo yavuze ko nitubona ibisa nk'ibiriho bibaye tuzamenye ko kuza kwe kuri bugufi, kandi ko kuzadutungura ni yo mpamvu iki giterane kizakangurira abantu kwihana, kuba maso no kwitegura kugaruka kwa Kristo uje kwima ingoma Ye.”

KO YESU AGIYE KUGARUKA, NI IKI ABANTU BASABWA?

Alex Dusabe yakomeje abwira umunyamakuru ko abantu bakwiriye kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristo, bakamwizera, bakihana ibyaha byabo. Ati “Abantu bakwiye kumwitegura bemera kumwakira bakamwizera, bakihana ibyaha bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi bakayoborwa n’ijambo rye bagahabwa Umwuka Wera ubafasha mu kuri kose.

Bagomba kubatizwa mu mazi menshi nk’uko ubutumwa bwiza bubitegeka, kandi bagashakana umwete kubatizwa no kuzuzwa Umwuka Wera ni wo mbaraga z'Imana yasezeranye ku bazizera bose. Abo nibo bagize itorero rya Kristo, ikindi bakabaho ibihe byabo baba maso, basenga kandi ari abera mu ngeso zabo. Abo barushaho kugenda bahishurirwa byose bibahesha kuzemererwa kwinjira mu bwami bwa Kristo buje.”


Korali Hoziyana izaririmba muri iki giterane


Mu karere ka Kamonyi hagiye kubera igiterane gikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RCEF4 years ago
    Uwo mutekamitwe ngo ni Dusabe ubwira abandi ko Yesu agiye kugaruka nabanze abyibwire wenyine ,mubwambuzi akora.
  • Munyeshuli gaston4 years ago
    Imana ishimwe tuzakijyamo kd kiziyigihe muri kamonyi imana itwitayeho kuko hano kurugarika adpr sheli dufite igiterane cyamakorari vumiriya mumajyepfo jeovaniss nizind
  • Me Philippe4 years ago
    Ndashimira Rev Pastor Claude, kubiterane bihembura Itorero, atwibutsa ko Yesu azaza akomereze aho, ndamushimiye ko yadutumiriye Dusabe Alexis Umukozi w'Imana witandukanyije n'indamu zoretse abubu, Imana ikomeze kumufasha.
  • Me Philippe4 years ago
    RCF Ntabwo Dusabe yakwemerera kwishyuza mugitaramo, afite impamvu buriwese atamukangisha amafaranga ngo abyemere sibyiza kumusebya rero.





Inyarwanda BACKGROUND