RFL
Kigali

Ikipe y’u Rwanda yisanze imbere ya Tanzania n’u Burundi zakinnye imikino y’AFCON 2019 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/07/2019 13:10
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 ni bwo hasohotse urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, rwerekana uko amakipe y’ibihugu ahagaze ku isi. U Rwanda rutakinnye imikino y'AFCON 2019 rwisanze ruri ku mwanya wa 133 ku isi, imbere ya Tanzania n’u Burundi zakinnye iyi mikino.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yaje ku mwanya wa 133 aho ifite amanota 1088, amanota yayo akaba atigeze agabanuka cyangwa ngo yiyongere aho ikipe nka Tanzania n’u Burundi zitabiriye imikino y’ibihugu muri Afrika (AFCON 2019) zikaza kuviramo mu mikino y’amatsinda u Rwanda ruziri imbere.

Ikipe y'u Rwanda iri ku mwanya wa 133 ku Isi

Ikipe ya Tanzania iri ku mwanya wa 137 n’amanota 1075 aho mu kwezi gushije yari ifite amanota 1105 ikaba yaratakaje imyanya 6 yose, naho ikipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba ku rugamba) iri ku mwanya wa 148 ku isi n'amanota 1061 nayo ikaba yaratakaje imyanya 14 dore ko ukwezi gushije yari ifite amanota 1092.

Nyuma y’uko ikipe ya Algeria yegukanye igikombe cya Afrika cy’ibihugu (AFCON 2019) kuri ubu yiyongereyeho amanota 117 yose ihita inazamuka imyanya 28 yose aho iri ku mwanya wa 40 ku isi.

Ikipe y’igihugu ya Brazil ubu niyo iyoboye kuri uru rutonde (FIFA MEN'S RANKING) nyuma y’uko yegukanye igikombe gikinirwa muri Amerika y’Amajyepfo (Copa America) aho yafashe uyu mwanya nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ariyo yari iyoboye aho kuri ubu yo ikaba iri ku mwanya wa 2.

Dore amakipe 10 ya mbere ku isi:

 

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND