RFL
Kigali

Knowless Butera mu ndirimbo nshya 'Inshuro 1000' yaririmbye ku waryohewe n'urukundo -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 12:45
4


Ingabire Jeanne d'Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Inshuro 1000’. Yishyize mu mwanya w’uwaryohewe n’urukundo wifuza ko uko bwije n’uko bucyeye yahora yumva mu gutwi kwe ijambo ‘ndagukunda’ n’ubwo byaba inshuro 1000.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Knowless Butera, yavuze ko igihe kimwe yicaye agatekereza ku muntu unezerewe mu rukundo kuburyo buri gihe ahora yumva yabwirwaga amagambo meza y’urukundo n’ubwo byaba inshuro 1000. Avuga ko iki gitekerezo yagize aricyo cyabaye inkomoko yo kwandika indirimbo yise ‘Inshuro 1000’.

Yaririmbye agira ati “Ongera umbwire y’uko unkunda n’iyo byaba inshuro 1000. Si njya ndambirwa kubyumva iteka bimbera bishya. Ongera umbwire y’uko unkunda unyongorere buhoro si njya ndambirwa kubyumva iteka bimbera bishya,” Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Inshuro 1000’ yayanditse afashwa kuyinononsora na Ishimwe Clement azi neza ko ari umwanditsi mwiza. 

Yagize ati “…Ibyo nandika byose mbanza gufata umwanya nkabiha abandi nizera ko nabo ari abanditsi beza cyane bagacishamo ijisho. Rero imyandikire yayo Clement nawe yayigizemo uruhare nk’umwe mu banditsi nzi neza ko nakwiyambaza igihe cyose.”

UMVA HANO 'INSHURO 1000' INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS

Knowless ashyize hanze indirimbo ‘Inshuro 1000’ isanganira iyo yari aherutse gusohora yise ‘Day to day’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Imaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube n’ 338, 218.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Inshuro 1000’ yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Yafashwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu akorwa ushyizemo n’amajwi yayo, ukwezi kwarenze iyi ndirimbo itunganwa.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music naho amashusho akorwa na Meddy Saleh. Ni indirimbo ituje iri mu njyana ya zouk.

Knowless yashyize ahagaragara indirimbo yise "Inshuro 1000"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INSHURO 1000' YA KNOWLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • WAPIWAPI4 years ago
    egoko baba, yagiyashaka isutiye imukwira akarekayo macomplexe koko!!!! umuntu wumusilimu nkuyu twemeraga utanabuze amacash!!!
  • Kwizera Aristide4 years ago
    Knowles Komeza Urabiz Kandi Turagukund
  • Micle cater wayne4 years ago
    I live in gatsibo district l love the all songs of knowless l am student of s5 fo HEG I need to meeting knowles l want to do olso on the knowles How many bebies do u have I can dance the songs of knowles I love every day and every night I want joing with you becouse of your sons I want your whatsap number Can l your give up whatsap number enjoy your sleeping and ur family
  • Iradukunda jean d'amour5 months ago
    Indirimbo uduhimbira ziradushimisha imana igumye ikugende imbere mubukora byose





Inyarwanda BACKGROUND