RFL
Kigali

Korali Impuhwe yateguye igiterane ngarukamwaka gifite intego ivuga ngo ”Urupfu rw’abakunzi be ni urw’ igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka”

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/07/2019 12:41
1


Korali Impuhwe ikorera umurimo w’ Imana mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paroisse ya Gisenyi imaze imyaka igera muri 17 ibuze abaririmbyi n’abaterankunga bayo bagera muri 12 batakarije ubuzima mu mpanuka ikomeye bakoreye mu rugendo rw’ivugabutumwa bari bagiyemo ahitwa i Mukingi muri Ruhango.



Ni impanuka yabaye mu mwaka 2002 ariko kuva icyo gihe kugeza ubu korali Impuhwe bategura igiterane ngarukamwaka cyo kuzirikana abaririmbyi ndetse n’abaterankunga babo bayiguyemo. Umuyobozi wa Korali impuhwe, Bwana RUZINDANA Gad, yatangarije Inyarwanda.com ko iby’iyi mpanuka yabaye ku italiki 27 Nyakanga 2002 bitigeze bibatungura rwose, cyane ko ijambo ry’Imana rivuga ko ntacyo yakora itabanje kubwira intore zayo.

Mu magambo ye yagize ati:” Mu by’ukuri iyi mpanuka ntabwo yadutunguye kuko mbere y’uko iba twabaga mu bihe byiza byo gusenga nk’uko n’izindi korali zisengera umurimo mwiza zahamagariwe, ariko twe bikaba akarusho cyane ko ariho twakuraga imbaraga zo gukorera Imana. Muri ibyo bihe rero Imana yakundaga kutubwira ko muri korali harimo abageni yenda gutwara, igahora itwibutsa ko dukwiriye guhora twiteguye, hanyuma ubutumwa ikabunyuza ku baririmbyi, ndetse n’abashyitsi babaga batugendereye. Icyo gihe birumvikana twiyezaga ku gato n’akanini."


Gad yakomeje atubwira ko muri ibyo bihe by’ububyutse barimo umwe mu baririmbyi babo yagize iyerekwa abona urutonde runini rw’abaririmbyi abona bari bambaye ibishura byera cyane, abona basa neza cyane ariko aza gutungurwa no kuba atibonyemo, ababazwa cyane nuko atisanzemo, ngo agira agahinda kenshi katumye asaba Imana ngo nawe yibone kuri urwo rutonde, maze nawe Imana imwongeramo arishima cyane. 

Yabyutse abibwira korali yose ibyo yeretswe, avuga n’abo bantu yabonye bari kuri urwo rutonde. Abo yabonye nawe arimo nibo Imana yacyuye muri iyi Mpanuka. Bitewe n’uburyo Imana yabibabwiraga cyane, Imana ibinyujije mu buhanuzi, yabasabye ko umuririmbyi wumva afite ubwoba yasigara ntajye muri urwo rugendo, ariko abaririmbyi benshi baratsimbarara bavuga ko nta cyababuza kugenda cyane ko Imana yavugaga ko abazataha bose ari abageni, gusa umwe muri bo niwe wagize ubwoba ababwira ko ari busigare abasengera.

Mbere y’uko bahaguruka ubutumwa bwa nyuma Imana yabahaye yababwiye ko ibategereje mu nzira, kandi ko icyo igiye gukora kizakora umurimo munini cyane aho bagiye, ko benshi bazakira agakiza ku bwabo mu mpande zitandukanye z’isi, kandi igikorwa kizakomeza gukora umurimo, ko korali izamenyekana cyane. Ibyo ni ko byaje kugenda kuko ku ikubitiro Impanuka ikimara kuba i Mukingi ahari hateraniye imbaga y’abantu ibatagereje hihannye abantu benshi cyane bakimara kumva iyo nkuru.

Kuri iyi nshuro ya 17 Korali Impuhwe iteguye iki giterane, izafatanya na Korali Bethlehem bakorana umurimo kuri ADEPR Gisenyi ndetse n’abavugabutumwa beza barimo Ev. BARAKAGIRA Pascal hamwe na Rev Pasteur MVUNABAGABO Jacques, mu ntego iri muri Zaburi 116:15 hagira hati: ”Urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka”.

Iki giterane kizamara Iminsi 2 guhera ku italiki 27-28/7/2019 aho kizajya gitangira Saa tatu. Perezida wa Korali Impuhwe yadutangarije ko bahisemo gukorera iki giterane i Kayove ku rusengero rwa ADEPR GISHWATI muri Paroisse Kigeyo, kuko ari ho bashyinguye bamwe mu baririmbyi baguye muri iyo mpanuka yabaye ku italiki 27 Nyakanga 2002.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKANDUTIYE Felicite4 years ago
    Korari impuhwe turayishyigikiye rwose, tuzaba duhari turi benshi, knd dukomeza gushishikariza nabandi kukuzaza kwifatanya nabo muriryo vuga butumwa rikomeye bafite, UWITEKA azabakoreshe ibyubutwari ,natwe tubari inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND