RFL
Kigali

Hazakorwa iki ngo utundi turere tunurirwe n’uburyohe bw’igitaramo cy’umuco nka ‘Nyanza Twataramye’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2019 10:00
0


Kimwe mu bitaramo by’umuco kimaze kuba ngarukamwaka ndetse kimaze no kubaka izina mu Rwanda ni igitaramo cyitwa “Nyanza Twataramye” gitegurwa n’akarere ka Nyanza ariko by’umwihariko kigaterwa inkunga na MINISPOC. Muri iyi myaka ya vuba iki gitaramo cyaragijwe RALC ariyo ifite mu nshingano gutegura umuganura n’iki gitaramo.



Iki gitaramo kiba kigamije kumurika iterambere ry’akarere ka Nyanza ndetse no kwibutsa abahatuye ndetse n'abashyitsi b’aka karere amateka y’aka karere mu muco nyarwanda. Ni igitaramo kirangwa n’imbyigo gakondo ziganzamo imikino itandukanye ya Kinyarwanda. Iki gitaramo kimaze imyaka myinshi kibera mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza kikanitabirwa bikomeye n'abaturutse imihanda yose baba baje kwihera ijisho iki gitaramo cy’amateka.

Ubwiza bw’iki gitaramo bwatumye Inyarwanda yibaza niba utundi turere tudakeneye igitaramo nk’iki ngo dusangize abatuye igihugu cyose ibyiza n’iterambere ry’utu turere ndetse banibukiranye amateka yaranze uturere tunyuranye mu mateka y’u Rwanda cyane ko kugeza ubu akarere ka Nyanza gafatwa nk’igice cy’ihariye cy’amateka y’igihugu nyamara n’utundi turere dufite amateka akomeye y’igihugu.

UMUGANURAIgitaramo Nyanza Twataramye kiba ngarukamwaka ku munsi ubanziriza umuganura,...

Iyo uganira n'ababifite mu nshingano ndavuga bamwe mu bakozi ba MINISPOC mu buryo butari ugutara inkuru bakubwira ko ubusanzwe akarere ka Nyanza ari ko gategura iki gitaramo hanyuma MINISPOC ikaza ari umufatanyabikorwa. Aha rero ngo n'akandi karere kagira ubushake bwo gutegura igitaramo nk’iki kakabimenyesha MINISPOC nayo yafasha ako karere.

Nubwo MINISPOC iharira uturere ngo dutegure ibi bitaramo ariko nanone mu rwego rwo kwamamaza umuco n’amateka y’ahantu hanyuranye mu turere twose mu Rwanda nayo yagateye iya mbere mu gukora ubukangurambaga mu turere ku buryo ibi bitaramo byaba mu turere twose tw’u Rwanda mu rwego rwo kwigisha abakiri bato umuco n’amateka y’uturere bakomokamo nk'uko bigenda i Nyanza mu gitaramo cya 'Nyanza Twataramye'.

Turakomeza gukora kuri iyi nkuru. Mu nkuru yacu zitaha tuzabagezaho ibitekerezo bya MINISPOC ndetse n’izindi nzego zifite ubushobozi bwo kugira icyo zikora kuri iyi ngingo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND