Akigera mu Rwanda, Emmy yakirijwe ibibazo by'uko yaba aje gusura umukunzi we mushya. Aya makuru yayahakanye ahamya ko aje mu Rwanda atashye ubukwe bwa mushiki we. Yabajijwe niba koko afite umukunzi mu Rwanda, abera ibamba abanyamakuru ahamya ko ubu ari ubuzima bwe bwite.
Emmy ufite igihe cy'ukwezi mu Rwanda yatangaje ko nta bikorwa byinshi bya muzika afite cyane ko aje muri gahunda z'umuryango no kuruhuka gacye. Icyakora ahamya ko hagize ibikorwa abona bya muzika nabyo yabikora nubwo atari byo bimuzanye.
Emmy akigera i Kigali
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA EMMY AKIGERA MU RWANDA