RFL
Kigali

Mu kanya harakinwa imikino yo kwishyura ya ½ Gasogi United FC na Sorwathe FC, Heroes FC na Etoile de l'Est FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2019 12:51
0


Shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze aharyoshye kuko amakipe ane agomba kwishakamo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru 2019-2020. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019 harakinwa imikino ibiri yo kwishyura.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakinwa imikino ibiri yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho Gasogi United iraza kwakira Heroes FC nyuma y’uko umukino ubanza ikipe ya Gasogi United yari yatsinze 1-0 Sorwathe FC.

Ikipe ya Gasogi United isabwa kunganya gusa kugira ngo ibe yakwerekeza mu cyiciro cya mbere

Umuyobozi mukuru wa Gasogi United yavuze ko uyu mukino bawiteguye bishoboka kurusha indi mikino yose bakinnye, aho yavuze ko kandi uyu mukino ugomba kwerekana niba koko baritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Yagize ati:” … Ni byo koko ni umukino ukomeye, gusa ndagira ngo mbabwire ko twawiteguye neza, ntabwo ari nka bya bindi usanga umuntu avuze ngo imikino yose ni kimwe, uyu mukino utandukanye n’iyo twakinnye yose. Ni umukino twategute ku mpande zombi haba ku ikipe ndetse n’abafana muri rusange. Tworohereje abafana bacu aho twateguye imodoka zijya kubafata mu nzira, aho umufana wese uraba ufite ikirangantego cyanditseho Urubambingwe turaza kumutwara. Ikindi kandi tworohereje abafana ku buryo bwo kwinjira kuri sitade aho kwinjira ari amafaranga 500Rwf”. Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC

Ni umukino utangira saa 15h30 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho kwinjira ari 3000Rwf ahatwikiriye ndetse na 500Rwf ahasigaye hose. Undi mukino urabera hanze ya Kigali aho Etoile de l'Est FC iraza kwakira Heroes FC mu Karere ka Ngoma aho umukino ubanza Heroes yari yatsinze ibitego 2-0 Etoile de l'Est FC, ni umukino uraba saa 15H30 ku kibuga cyo kuri Paruwasi ya Ngoma.

Ikipe ya Sorwathe FC isabwa kudatsindwa kugira ngo ibe yakomeza

Aya makipe uko ari ane (4) agomba kwishakamo abiri (2) agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere agasimbura Amagaju FC na Kirehe FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND