RFL
Kigali

Shining Stars bateguye igitaramo gikomeye bise 'SLAVES OF WORSHIP 2019'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2019 12:23
0


Itsinda Shining Stars rihimbaza Imana mu mbyino zitandukanye ryongeye gutegura igitaramo ngarukamwaka cyitwa "Slaves of worship" kizaba tariki 18/08/2019 aho rizahuriza hamwe abantu ibihumbi n'ibihumbi mu gitaramo cyizabera kuri Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro muri Shekinah Hall.



Shining Stars, ni itsinda ribarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro, ryatangijwe mu mwaka wa 2004 rikaba rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mbyino.

Mu myaka cumi n’itanu (15) iri tsinda rimaze, ryaranzwe no guhora ritera imbere mu mikorere no mu dushya ku buryo amatsinda menshi arifata nk’intangarugero akaryigiraho byinshi mu gihe hari andi matsinda asubira inyuma, agacika intege ndetse akanasenyuka.


Igitaramo Shining Stars igiye gukora muri uyu mwaka

Umuyobozi wa Shining Stars, Jake Kezi, yadutangarije ko ibanga ari nta rindi ari ugusenga cyane, gushyira hamwe ndetse no kugira urukundo hagati mu itsinda. Yongeraho ati "Ubundi buntu bukomeye ni ukugira ababyeyi bo mu mwuka n’itorero ryiza."

Shining Stars yagiye itegura ibitaramo bitandukanye, hakaba harimo icyamenyekanye cyane cyiswe 'Slaves of Worship' bisobanura 'Imbata zo Kuramya'. Bisobanura ko batabayeho kubwabo ahubwo kubwo kuramya no guhimbaza Imana no kwamamaza Kristo Yesu Umucunguzi.

Ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyabaye mu mwaka wa 2016, aho cyahuje imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitatu (3,000) muri Shekinah Hall ndetse benshi bakabura n'aho bicara. Byari ibihe bidasanzwe abacyitabiriye batazibagirwa kandi bahamije ko hari umwuka n’umunezero by’Imana.


Shining Stars bahimbaza Imana mu mbyino zitandukanye yaba mu mbyino gakondo ndetse no mu mbyino z'amahanga

Kuri iyi nshuro benshi bategerezanyije amatsiko menshi 'Slaves of Worship 2019' ibura igihe kiri munsi y’ukwezi kumwe gusa ngo yongere ibe. Shining Stars, yatangaje ko bari kuyitegura neza mu mwuka, mu bugingo no mu myitozo kandi bizeye ko bizaba ari ibihe byiza cyane mu kubaho kw’Imana.


Bamwe mu bakobwa bagize Shining Stars


Bamwe mu basore bagize Shining Stars






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND