RFL
Kigali

Umunyamakuru Arnaud Ntamvutsa yasabye anakwa umukunzi we uririmba muri Kingdom of God Ministries-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2019 22:07
0


Umunyamakuru Arnaud Ntamvutsa uyobora kompanyi y’Urugero Media group izwiho gukora itangazamakuru ry’ubutumwa bwiza, gutegura ibitaramo bitandukanye ndetse kumurika no gushyigikira impano ziri mu baririmbyi bakuru ndetse no mu bana bato, yasabye anakwa umukunzi we uririmba muri Kingdom of God Ministries.



Tariki 21/07/2019 ni bwo Arnaud Ntamvutsa yasabye anakwa umukunzi we Umutoniwase Jane benshi bazi nka Tonny usanzwe ari umuririmbyi wa Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo ‘Sinzava aho uri’, ‘Nzamuhimbaza’, ‘Sinshidikanya’ n’izindi. Ubukwe bwabo bwabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 28/07/2019.


Arnaud hamwe n'umukunzi we Tonny bagiye kubana akaramata

Mu muhango wo gusaba no gukwa, Arnaud Ntamvutsa yari agaragiwe n’abasore benshi barenga 10 barimo abahanzi b’amazina azwi mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda nka Bobo Bonfils wari Parrain, Serge Iyamuremye, Papi Clever, Bosco Nshuti n’abandi.

Danny Ntigurirwa umusore wuje ubuhanga buhanitse mu miririmbire ye, umunyempano itangaje Sharon Gatete wiga umuziki ku Nyundo ndetse na Peace Hoziyana na we wize ku Nyundo, ubu akaba ari we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya 'East Africa's Got Talent, baririmbiye abageni, abari mu bukwe bose baranyurwa.


Bobo Bonfils ni we wari Parrain wari Arnaud Ntamvutsa

Tariki ya 31 Werurwe 2019 ni bwo Arnaud Ntamvutsa yasabye Umutoniwase Jane (Tonny) kuzamubera umugore. Tonny yahise amwemerera ntakuzuyaza amubwira 'YEGO', Arnaud asagwa n'ibyishimo ahita amwambika impeta. Ni mu birori byitabiriwe na bamwe mu baririmbyi ba Kingdom of God Ministries ndetse n'inshuti za hafi za Arnaud. Arnaud na Tonny bakoze ubukwe nyuma y’igihe kitari gito bamaze bakundana, icyakora urukundo rwabo ntibifuje ko rumenyekana mu itangazamakuru.


Ku wa 31 Werurwe 2019 ni bwo Arnaud yambitse umukunzi we impeta

Arnaud Ntamvutsa nyiri kompanyi yitwa Urugero Media group ifite urubuga rwa Gikristo rwitwa Urugero.rw yakoze kuri Radio Authentic na Contact Fm mu biganiro by'iyobokamana. Ari mu mpirimbanyi z’imbere ziharanira iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Yagize uruhare rukomeye mu kumenyekana kwa Healimg Worship Team, True Promises Ministry n’andi matsinda atandukanye dore ko hari indirimbo yabakoreye ndetse akaba ari we wagiye abahuza n'abanyamakuru benshi.

Tonny ni we mukobwa ku isi wanyuze umutima wa Arnaud Ntamvutsa

AMAFOTO: Sam Ngenda-Isurape






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND