RFL
Kigali

Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe muzika “Kigali Music Exhibition Week” –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2019 20:20
0


Mu Rwanda, muzika ni ikintu gitangiye kuba imari ndetse n’imirimo mu muziki irakoreka. Kuri ubu abahanzi ba muzika bari mu binjiza agatubutse ariko kandi bari no mu bakunzwe bikomeye. Abahanzi banyuranye bakoze amateka mu muziki w’u Rwanda ariko hari igihe wabura aho uyasoma. Icyakora iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti ndetse wanamaze kuboneka.



Mu rwego rwo kuvugutira iki kibazo umuti abihurije mu muryango utegamiye kuri Leta witwa “U&I Ark” batangije icyumweru cyahariwe kumurika umuziki kijyanye n’urugendo no gutangiza urugendo rwo kubaka inzu ndangamurage ya muzika. “Kigali Music Exhibition Week” yatangiriye mu mujyi wa Kigali muri Car Free Zone kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019.

Nkuko Patty Habarugira uhagarariye iki gikorwa yabitangaje ngo umuryango “U&I Ark” bibumbiyemo ni Umuryango ugamije guharanira guteza imbere impano z’abantu no kubafasha gukurikirana inzozi zabo. Uwo Muryango washingiwe mu Rwanda ukaba ugengwa n’amategeko shingiro yawo kimwe n’itegeko no 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigenga imitunganirize n’imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta, igamije inyungu rusange za rubanda.

Uwo muryango wahawe uburenganzira bwo gushinga Ingoro Ndangamurage ya Muzika y’u Rwanda, ariko muri gahunda y’imyiteguro yo gushyiraho iyo ngoro, bakaba barifuje kubanza gutegura icyumweru cy’imurika-mateka ya muzika y’u Rwanda kiswe “Kigali Music Exhibition Week”, kiri kubera muri “Car-Free-Zone” guhera kuwa 23 – 27 Nyakanga 2019.

Aha hari kumurikirwa ibikorwa bitandukanye birimo ibikoresho bya muzika yaba iy’ubu ndetse n’ibyo mu gihe cyatambutse. Usibye ibi ariko hari n’icyumba cy’amafoto n’amateka y’abahanzi ndetse n’ikindi cyumba cy'aho bataramira. Mavenge Sudi na Makanyaga Abdoul ni bo baganirije abantu ku mateka macye ya muzika cyane cyane bihereyeho.

Usibye abayobozi b’uyu muryango (U&I Ark ) n'abaturage bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyumweru cyahariwe muzika hari hitabiriye abayobozi mu nzego zinyuranye guhera ku bahagarariye ingoro z’amateka, MINISPOC, RALC ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Abantu baritegereza amafoto y'abahanzi ari mu kumurikwaBari gusobanura iby'iri murikaMusicMusicMusicAbayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango,...

Mavenge Sudi na Makanyaga Abdoul bari mu bafashe ijambo muri uyu muhango

Patty Habarugira umuyobozi w'uyu muryango ageza ijambo ku bitabiriye 

Uwari uhagarariye urwego rw'igihugu rw'inzu ndangamurage

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE KU MUNSI WA MBERE WA “KIGALI MUSIC EXHIBITION WEEK”








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND