RFL
Kigali

NTIBISANZWE! Umugore yihinduje umugabo none yabyaye umwana mu buryo bw’igitangaza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/07/2019 12:10
0


Umugabo witwa Freddy McConnell ni umugore wihinduye umugabo, ubusanzwe yavutse ari umukobwa nyuma amaze gukura aza kwihinduza aba umugabo. Kuri ubu rero uyu mugore wahindutse umugabo yamaza kwibaruka umwana we wa mbere nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian.com ivuga ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye maze ajya kwa muganga asaba ko bamuhindurira igitsina barabimukorera nk'uko yabisabye

Amaze guhinduka umugabo rero yaje kumva ashaka umwana asubira kwa muganga asaba ko bamutera intanga izatuma abyara, icyifuzo cye cyaje kubahirizwa rero aterwa intanga, arasama ndetse arabyara.

Ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye n’uko azonsa umwana kuko yamaze kwihinduza umugabo nta mabere afite, yavuze ko yabonye umuntu uzamwonkereza umwana mu gihe kingana n’amezi atanu.

Src: theguardian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND