Kigali

Israel Mbonyi ugiye gutaramira bwa mbere mu Bwongereza yateguje umunezero udasanzwe abazitabira ibitaramo azahakorera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2019 10:12
1


Israel Mbonyi ari mu myiteguro y’ibitaramo agiye gukorera i Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba ari ibitaramo yise ‘Hari ubuzima Tour’ yateguye abinyujije muri 12 Stones abereye umuyobozi. Mbere y’iminsi micye ngo ibi bitaramo bibe, uyu muhanzi yateguje umunezero udasanzwe abazabyitabira.



Ibitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera mu Bwongereza bizabera mu mijyi itandukanye nka Manchester, London n'indi inyuranye biramutse bigenze neza nk’uko abyifuza. Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 11/08/2019. Tariki 17/08/2019 ni bwo azakorera igitaramo mu mujyi wa Manchester mu gihe tariki 24/08/2019 azakorera igitaramo muri London mu murwa mukuru w'u Bwongereza.


Israel Mbonyi ari kwitegura gutaramira mu Bwongereza

Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo ‘Hari Ubuzima Tour’ bya Israel Mbonyi yatangiye kugurishwa aho abayagura mbere bagabanyirizwa ibiciro dore ko itike imwe igura amapawundi 25 mu gihe ku munsi w’igitaramo itike imwe izaba igura amapawundi 30. Amatike ari kugurishwa online, ku rubuga www.israelmbonyi.com/tour

Aganira na Inyarwanda.com Israel Mbonyi yavuze ko ari umugisha udasanzwe kuba agiye gutaramira mu Bwongereza (United Kingdom) na cyane ko ari bwo bwa mbere agiye kuhakorera ibitaramo. Yagize ati ”Bizaba ari ubwa mbere ntaramiye muri kiriya gihugu. Bizaba ari umugisha udasanzwe.”


Israel Mbonyi yavuze ko abazitabira ibitaramo bye mu Bwongereza bazahagirira umunezero udasanzwe

Abajijwe icyo yakwizeza abazitabira ibitaramo bye, Israel Mbonyi yavuze ko hazaba hari umunezero udasanzwe, ati “Icyo nabizeza ni uko hazaba igitaramo cy’Umunezero udasanzwe muri kiriya gihugu. Tuzacuranga Full live hose.” Yanavuze aho imyiteguro igeze kugeza uyu munsi, ati “Imyiteguro igeze kure cyane cyane tunabisengera kugira ngo Uwiteka azahabe.”

Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burayi nyuma yuko umwaka ushize yakoreye ibitaramo ku mugabane wa Amerika mu mijyi itandukanye ya Canada mu ivugabutumwa yari yise #CanadaTour. Uyu muhanzi utegerejwe i Burayi, akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ibihe, Indahiro Ft Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Nzaririmba aherutse gushyira hanze, n'izindi.


Igitaramo Israel Mbonyi azakorera mu mujyi wa Manchester


Igitaramo Israel Mbonyi azakorera mu mujyi wa London

UMVA HANO 'NZARIRIMBA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado5 years ago
    wow wowe Imana yaragusize irakunogeareza peeee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND