Mbere gato ko amurika Album ye nshya ari nayo ya mbere “Love Lab " Yvan Buravan yegukanye igikombe cya Prix Decouvertes cyatumye azenguruka Afurika akora ibitaramo binyuranye. Nyuma y’ibi bitaramo Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo yakoranye na Active ndetse n’iyo yakoranye na Alyn Sano indirimbo zari zimaze iminsi zigezweho mu Rwanda.
Yvan Buravan mu minsi ishize yashimiye itangazamakuru ryamubaye hafi
Indirimbo nshya “Feel It " Yvan Buravan yashyize hanze yakozwe na Producer Bob, mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh. Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album uyu muhanzi yashyize hanze mu minsi ishize. Kuri ubu Yvan Buravan yatangiye gukora kuri Album ya kabiri ye nyuma yuko amuritse iya mbere.
REBA HANO INDIRIMBO “FEEL IT " INSHYA YA YVAN BURAVAN