RFL
Kigali

Kenya: Umunyamakuru Byishimo Espoir (Happy) wa Authentic Tv yashyinguye umubyeyi we mu marira n'agahinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2019 18:17
1


Umunyamakuru Byishimo Espoir uzwi nka Happy ukorera Radio & Authentic Tv yashyinguye umubyeyi we (Se umubyara) uherutse kwitaba Imana azize uburwayi. Nyakwigendera yashyinguwe muri Kenya mu mujyi wa Nairobi mu muhango waranzwe n'amarira n'agahinda kenshi ku muryango, inshuti ze n'abaturanyi be.



Nyakwigendera Pastor Ruhunga Eliya Nteziryayo, Se wa Byishimo Espoir yari umupasitori wari ubimazemo igihe. Yari umukozi w'Imana utangirwa ubuhamya bwiza na benshi mu bari bamuzi. Yakoreraga umurimo w'Imana mu itorero SEPAC rya Kimironko. Yabonye izuba tariki 01/01/1955, yitaba Imana tariki 16/07/2019 azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi. 

Gusezera bwa nyuma kuri Pastor Ruhunga Eliya Nteziryayo byabereye mu rusengero rwitwa Gethsemane Ministry rubarizwa muri Kenya mu mujyi wa Nairobi. Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Nyakwigendera yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Langata ari naryo rikuru muri Kenya.

Byishimo Espoir (ufite umusaraba) mu muhango wo gushyingura umubyeyi we

Byishimo Espoir, Akimara kumenya iyi nkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umubyeyi we, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ababajwe cyane n'urupfu rw'umubyeyi we, avuga ko atari azi ko yagenda iki gihe. Yavuze ko yari umubyeyi mwiza, nuko amwifuriza iruhuko ridashira. 

Yaranditse ati "Ndababaye, si nari nzi ko wagenda ubu. RIP Dady wari umubyeyi mwiza." Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko ikiriyo cya nyakwigendera Pastor Ruhunga Eliya gikomereza mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro aho yari atuye. Ikiriyo kizakurwa mu mpera z'iki cyumweru mu muhango uzabera i Kigali.

AMAFOTO MU MUHANGO WO GUSHYINGURA PASTOR RUHUNGA UMUBYEYI WA BYISHIMO ESPOIR



Gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Pastor Ruhunga




Byari amarira n'agahinda mu gushyingura Pastor Ruhunga


Mu gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera


Byshimo Espoir hamwe na mushiki we

Byishimo Espoir yashyinguye umubyeyi we mu gahinda kenshi


Byishimo Espoir (ibumoso) hamwe n'umubyeyi we (iburyo) uherutse kwitaba Imana

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sophonie Bizimana4 years ago
    Nubwo nasizwe n’Umuvandimwe wanjye Elie Ruhanga ,Ariko nishimiye Umuhango wakozwe kubwe mu kushyingura umubiri we. Ndashimira Abana be , ndashimira Byishimo uburyo umuhango wamenyekanye kuri Media.





Inyarwanda BACKGROUND