RFL
Kigali

Kiyovu Sport FC yatangaje amafaranga izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2019 12:14
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019 muri Hôtel imwe iherereye hano mu Kiyovu hateraniye inteko rusange y’ikipe ya Kiyovo Sports nk'uko bigenda buri mwaka, iyo umwaka w’imikino urangiye. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko umwaka w’imikino wa 2019-202 buzakoresha asaga 232.350.000 Rwf.



Ni inama yatangiye ikererewe ho gato aho yatangiye saa tanu (11h16) nyuma yuko yari iteganyijwe gutangira saa Yine (10h:00) zuzuye. Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre ndetse n’abandi bayoborana iyi kipe. Ku murongo w’ibyigwa hari hari ingingo eshatu arizo: Raporo y’umutungo, Imiyoborere ya Kiyovu Sports ndetse n’utuntu n’undi.

Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro mu mwaka w'imikino ushije

Ku ikubitiro iyi nama yatangiye ireba uko umutungo wakoreshejwe umwaka ushije, aho Kiyovu Sport yakoresheje ingengo y'imari ya 132,350,000Rwf. Nyuma yo kureba amafaranga yakoreshejwe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagaragaje ko bwifuza kuba bwayongera kubera ko bwifuza ko Kiyovu Sports yakomeza gukomera ikaba yabasha kuba yakwitabira imikino mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwemeje ko kubera bugiye kongeramo abandi bakinnyi ndetse n’imishahara ikiyongera ingengo y’imari ikaba igomba kwiyongeraho 100,000,000Rwf ikaba 232,350,000Rwf mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ingingo ya Kabiri yo kwigwaho yari imiyoborere ya Kiyovu Sports, aho iyi nama yemeje ko ku kijyanye n'ubuyobozi bushya amatora azaba tariki 18 Kanama 2019 hashyirwaho ubuyobozi bushya ariko bikaba bitabujijwe ko n'abarimo bakwiyamamaza.

Ingingo ya Gatatu yari utuntu n’utundi aho hasuzumwe ikibazo cya Djuma aho ubuyobozi bwavuze ko nubwo ari muri APR FC ariko ari umukinnyi wa Kiyovu Sports kuko agifite amasezerano y’umwaka muri Kiyovu, amasezerano ye akaba azarangira nyuma y’umwaka w’imikino wa 2019-2020. Perezida wa Kiyovu yavuze ko abakinnyi bavuye muri Kiyovu ari Ndoli Jean Claude wagiye muri Musanze FC, Habamahoro Vincent wagiye muri As Léopold yo gihugu cya Kenya.

Perezida wa Kiyovu Sports kandi mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com nyuma y’inteko rusange yavuze ku kibazo cya Saint André aho yadutangarije ko nta kibazo kirimo kuko itigeze yirukana Kiyovu, ko Kiyovu ari yo yubatse ikibuga mu gihe Saint André yo yatanze ubutaka. Yavuze ko ikibazo gihari atari ikibazo gikomeye bagomba kuganiraho ndetse yadutangarije ko abakunzi ba Kiyovu Sport bifuje ko imikino yayo y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 bajya bayikinira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND