RFL
Kigali

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yatomoye umukobwa mu ndirimbo ‘Bwiza’ isanganiye izigize album ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2019 13:17
0


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Bwiza’ yakoreshejemo amagambo y’imitoma y’umusore wasaye mu nyanja y’urukundo.



‘Bwiza’ ni indirimbo yumvikanamo umurya w’inanga ijana ku ijana. Yasohotse kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019, yayikoreye mu gihugu cy’u Bubiligi ikorwa na Produce DidierTouch mu buryo bw’amajwi (Audio). Amashusho yakorewe muri studio yitwa Beproudmusic.

Muri iyi ndirimbo yakoreshejemo amagambo ashimagiza umukobwa nkaho agira ati “Ese Bwiza bwaruse abandi ko umbona ugahunga kandi nje ngusanga? humura sinje ngukanga ahubwo nje ngusingiza!!!

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BWIZA' YA DANIEL NGARUKIYE

Ngarukiye yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Bwiza’ ayishyize hanze isanganira izindi ndirimbo zizaba zigize album ya mbere yamaze kurangiza.

Yavuze azirikana y’uko yari amaze igihe afitiye ideni abanyarwanda ryo kubaha ibihangano by’indirimbo gakondo n’umurya w’inanga.

Yagize ati “Maze igihe numva mfitiye ideni abanyarwanda bakunda ibihangano byanjye by’umwihariko indirimbo gakondo n’umurya w’inanga muri rusange! Niyo mpamvu nabakoreye mu ruhisho nkabazanira ‘Bwiza’. Bwiza rero nizera ko izagera kuri buri mutima w’uzayumva.”

Ngarukiye avuga ko azakomeza gushyira imbaraga muri Gakondo, yizeza ko atazatenguha abamukunda. Indirimbo ‘Bwiza’ ije ikorera mu ngata indirimbo ‘Amayira abiri’ yari aherutse gushyira hanze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BWIZA' YA DANIEL NGARUKIYE


Daniel Ngarukiye avuga ko ashikamye ku njyana Gakondo yifashishije umurya w'inanga

Ngarukiye yasohoye amashusho y'indirimbo 'Bwiza'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BWIZA' YA DANIEL NGARUKIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND