RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Nadine

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/07/2019 18:11
7


Nadine ni izina rikunze kwitwa abakobwa cyane cyane mu bihugu bikoresha cyane ururimi rw’igifaransa. Rifite inkomoko mu kirusiya, rikomoka kuri Nadezhda, bikaba bisobanura “Icyizere” mu ruriki rw’ikirusiya.



Imiterere ya ba Nadine

Nadine aratoranya cyane yaba mu guhitamo inshuti cyangwa umukunzi. Ashaka amahoro n’umutuzo mbere ya byose, yirinda cyane amakimbirane n’ikindi kitnu cyose gishobora kumubabaza cyangwa kumukomeretsa mu buryo bw’amarangamutima. Agira intego, aba yifuza ko ibyo ashaka byose biboneka nta na kimwe kivuyeho, akunda ibintu bikozwe neza cyane, yifuza ibintu byinshi yaba mu kazi cyangwa mu buzima bwe busanzwe, gusa nawe akunda gukora ibyo ashinzwe uko bikwiye.

Agira amarangamutima menshi kandi akorwaho cyane (sensitive), gusa akunda kugumana ibyiyumviro bye n’amarangamutima ye ntabigaragaze hanze, n’iyo ababaye cyane biragoye kubimenya. Akurikira umutimanama we cyane yaba mu byo akora no mu mibanire ye n’abantu. Agira ubushobozi bwo kumva abantu cyane yishyira mu mwanya wabo, bikaba byatuma yavamo umuganga mwiza ujyanye n’iby’imitekerereze. Kugerageza kumuburanya cyangwa gushaka ko yahindura ibitekerezo bye ni ukwikoza ubusa kuko yizera ko imyanzuro aba yafashe ariyo ikwiye ku buryo ataba yumva uburyo undi muntu atabona ko ibyo yahisemo ari byo bikwiye.

Niba ushaka kumuvuguruza, biba byiza cyane iyo hari ibyo uzi birenze ku byo azi, kandi ukaba ubisobanukiwe bihagije. Aracecetse kandi aratuje, gusa muri we ni umuntu uhora utera intambwe igana imbere gusumbya uko yabikoraga mbere, dore ko buri gihe aba afite ibintu ateganya. Agaragaza ko yita ku bantu, agwa neza ndetse agira urukundo ariko nanone akaba umuntu ukunda kwifata cyane. Azi gutega amatwi abantu akunda, kandi kumuririra ni byiza kuko ahorana ibiganza birambuye. Iyo akiri umwana, Nadine aba acecetse kandi ari umwana w’imico myiza, akunda ibikinisho.

Nadine ni umuntu wifuza ko ibintu bigenda neza cyane kandi mu buryo bwe, ku buryo ku mukunzi we bishobora kumucanga yifuza kuzuza neza ibyo Nadine yifuza. Inshuti ze n’abo mu muryango we bamuba ku mutima cyane ku buryo aba yiteguye kubaha umwanya we, urukundo no kubitaho uko ashoboye gusa aba ashaka ko babimwishyura. Mu mirimo yifuza gukora harimo uburezi, ubujyanama, kuba umuganga w’imitekerereze ndetse n’ibijyanye n’ubuvanganzo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nikuze nadine4 years ago
    Ibyo nibyo nik bamez
  • Douce Nadine4 years ago
    Rwose pe niko twimereye.
  • nadine umuhire4 years ago
    wagirango ninjyewe bavuze neza neza. thx more
  • nadine4 years ago
    uku nukuri kuzuye pe ndabashimiye
  • Nadine anitha Dushime1 year ago
    Musanze
  • Janvier manirakiza1 year ago
    janvier bisigura iki?
  • Ngabonziza Xavier10 months ago
    Musobanurire izina bits Annualte





Inyarwanda BACKGROUND