RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Imikino ya ½ irakinwa kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 13:56
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 kuri sitade ya Kigali hazakinirwa imikino ya ½ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019, imikino amakipe yo mu Rwanda yose yamaze gusezererwa.Mu mikino yab ½ cy’irangiza harimo; KCCA FC (Uganda), AS Maniema Union (DR Congo), Azam FC (Tanzania) na Green Eagles (Zambia).


Azam FC yageze muri 1/2 ikuyemo TP Mazembe 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 ubwo hazaba hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza, KCCA FC izacakirana na Green Eagles saa cyenda zuzuye (15h00’) mbere y’uko Azam FC izaba ihura na AS Maniema FC saa kumi n’ebyiri zuzuye (18h00’).

Ikipe ya KCCA ihabwa amahirwe yageze muri kimwe cya kabiri ikuyemo Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 muri ¼ cy’irangiza.


KCCA yageze muri 1/2 ikuyemo Rayon Sports 

AS Maniema yatsinze APR FC penaliti 4-3 nyuma yo kurangiza iminota 90’ y’umukino banganya 0-0, Green Eagles yatsinze Gormahia FC ibitego 2-1 mu gihe ikipe ya Azam FC yatsinze TP Mazembe ibitego 2-1 muri ¼ cy’irangiza.


AS Maniema yageze muri 1/2 ikuyemo APR FC 

Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika (30,000 US$), ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma ifate ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (20,000 US$) mu gihe ikipe ya gatatu izafata ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 US$).


Green Egales yageze muri 1/2 ikuyemo Gormahia FC 

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019

-Azam FC Vs AS Maniema (Stade ya Kigali, 15h00’)

KCCA Vs Green Eagles FC (Stade ya Kigali, 18h00’)


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND