RFL
Kigali

Umufaransa Bernard Arnault yakuye Bill Gates ku mwanya wa 2 ku rutonde rw'abakire ba mbere ku isi, amurusha agera kuri miliyari 1$.

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/07/2019 14:42
0


Ku rutonde rwasohowe na Bloomberg Billionaires Index kuri uyu wa kabiri nibwo byagaragaye ko Bill Gates atakiri umukire wa kabiri ku isi, akaba yasimbuwe n'umufaransa nyiri LVMH Bernard Arnault amurusha agera kuri miliyaridi 1$. Magingo aya umukire wa mbere ni Jeff Bezoz nyiri Amazon.



Imyaka 7 yari yirenze Bill Gates ataratirimurwa mu bakire babiri ba mbere ku isi gusa iminsi ntisa isiga ibisa byose byahindutse kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019 ubwo urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index rwahindukaga. Bill Gate yasimbuwe n’umugabo w'imyaka 70 y'amavuko ari we Bernard Arnault ufite asaga miliyari 108$ naho Bill Gates afite miliyari107$. Bernard Arnault ni nyir'ikigo cya LVMH gicuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo iby'ubugeni, ubwubatsi ndetse n'ibindi mu ngeri zitandukanye.

Nk'uko urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index rwasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019 rubyerekana ni uko uyu mugabo w'umufaransa yaciye agahigo akaba ari we uri ku mwanya wa kabiri mu batunze amafaranga menshi kurusha abandi ku isi. Ubu isi yose yatunguwe kubera Bill Gates ari gukura asubira inyuma mu butunzi, dore ko mu myaka yashize yari we wa mbere ku isi ndetse ababaga bamukurikira yabaga abarusha menshi cyane.

Igitangaza benshi ni uko igituma amafaranga ya Bill Gates atiyongera ngo yongere yisubize ishema ari uko muri iyi minsi ari kuyakoresha mu bikorwa byo gufasha abakene cyane cyane ayashora mu kurwanya ubukene ndetse n'indwara z'ibyorezo, andi akayashora mu burezi abinyujije mu muryango ufasha ahuriyemo n'umugore we "Bill & Melinda Gates Foundation".

Urutonde rw'abakire 10 ba mbere ku isi:



Ibintu by'ibanze wamenya kuri Bernard Arnault:

Image result for images of bernard arnaultBernard Arnault

Bernard Arnault yavukiye mu gihugu cy'ubufaransa akaba yarabonye izuba kuwa 5 Werurwe 1949. Yaminuje mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil engineering), akaba yari afite se ufite ikigo gikora ubwubatsi ari naho yazamukiye nyuma aza kwereka ubushobozi buhambaye se umubyara mu bucuruzi. 

Byaje kumutiza umurindi wo kwagura ibitekerezo mu bijyanye n'ubucuruzi, aha yatangiye ahindura intumbero z'iki kigo cyari icya se akamugira inama yo kujya mu bucuruzi bw'imitungo itimimukanwa. Bernard Arnault ni umugabo ufite abana 5 akaba yarababyaranye n'abagore 2, umugore wa mbere babyaranye umuhungu n'umukobwa, umugore wa kabiri babyaranye abahungu 3.

Uyu mugabo ni umushoramali mu mishinga igiye itandukanye mbese ni kwa kundi bavuga mu kinyarwanda bati “bagarira yose ntabwo uzi irizera n'irizarumba” uyu niko akora byanamutije umurindi bikaba byatumye ahigitse n'abanyamerika mu butunzi.

Ibyo Bernard Arnault atandukaniyeho n'abandi bakire 4 bari kumwe ku rutonde mu myanya 5 ya mbere kuri Bloomberg Billionaires Index: Bernard Arnault ni we mukire utari umunyamerika muri batanu ba mbere ku isi kuri uru rutonde. Bernard Arnault ni we wenyine utari umushoramali mw’ikoranabuhanga abandi muri 4 bose ni abashoramali mu ikoranabuhanga.

Image result for images of bernard arnault






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND