RFL
Kigali

VIDEO: Guhunga amasengesho na Kalisa Rachid ni bimwe mu byatumye Muvandimwe JMV akina umupira w’amaguru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/07/2019 15:03
0


Muvandimwe Jean Marie Vianney ni umukinnyi ukina yugarira aca ibumoso mu ikipe ya Police FC wanahagamawe mu ikipe y’igihugu y’abato n’abakuru. Kuri ubu ari mu bakinnyi bongereye amasezerano muri Police FC azamugeza mu 2021.



Iyo asobanura ukoyazamutse mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, Muvandimwe avuga ko mu bwana bwe ababyeyi batemeraga ko yasiba kujya gusenga ku Cyumweru ngo ajye mu myitozo y’abana.

Nyuma ngo yaje guhura na Kalisa Rachid (kuri ubu watandukanye na Kiyovu Sport akajya muri AS Kigali) bityo ngo amwumvisha ukuntu yahunga iwabo bakajya gukina umupira mu ikipe yatozwaga na Mateso Jean de Dieu (Umutoza muri AS Kigali).


Muvandimwe Jean Marie Vianney umukinnyi ukina yugarira aca ibumoso muri Police FC

Mu mwuga we wo gukina umupira, Muvandimwe yaciye muri SEC Academy, Gicumbi FC mbere yo kugera muri Police FC mu 2015.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUVANDIMWE JMV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND