Donkor Prosper Kuka wari umukinnyi wo hagati mu kibuga muri Rayon Sports, nyuma yo kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi bagomba gutandukana n’iyi kipe, yafashe umwanya agira icyo abwira umuryango mugari wa Rayon Sports.
Nk’undi
mukozi wese ushobora gusezera nyuma yo gutandukana cyangwa gukurwa mu kazi,
Donkor yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram atangira ashima Imana yamuhaye
impuhwe zose zo kuba muri Rayon Sports anagera ku ngingo yo gushima abayobozi n’abafana
ba Rayon Sports babanye mu gihe cyose yari ayimazemo.
“Mbere na
mbere ndashima Imana yankuye ahantu kure. Ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya
nshimire ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse nshimire n’abafana b’akataraboneka
banyakirije umutima mwiza”. Donkor
Donkor Prosper Kuka yari umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports
Donkor
yakomeje agira ati” Mu by’ukuri, nashimishijwe n’urukundo mwanyeretse kandi
bizahora mu mutima wanjye. Igihe kirageze ngo njye no kureba uko ahandi
byifashe kandi Imana ibampere umugisha muryango w’ubururu”.
Donkor Prosper Kuka ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe i Kirehe
Muri Kanama
2018 ni bwo Rayon Sports yakiriye Donkor Prosper Kuka wari uje kuziba icyuho cy’abakinnyi
bo hagati muri Rayon Sports bari mu nzira ziyisohokamo barimo na Kwizera
Pierrot.
Icyo gihe
yaje gufasha iyi kipe mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2017-2018 bagera
mu mikino ya ¼ cy’irangiza bakurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria.
Ubutumwa Donkor yageneye abafana n'abayobozi ba Rayon Sports
Kuri ubu,
Donkor yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafitanye
ndetse impande zombi zikaba zitarumvikanye indi gahunda yo gukomezanya.
TANGA IGITECYEREZO