RFL
Kigali

Umweyo muri AS Kigali ushobora gusiga abakinnyi barindwi bayisohotsemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/07/2019 13:20
0


AS Kigali ni ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro 2019 ikaba izaserukira u Rwanda mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, nyuma yo kugura abakinnyi icyenda (9) hari abandi bagomba kuyisohokamo mu minsi ya vuba.



AS Kigali kuri ubu idafite umutoza mukuru, amakuru ahari avuga ko Eric Nshimiyimana ari mu nzira agaruka muri iyi kipe nyuma yo kuyivamo mu 2018 ayimazemo imyaka itatu (2105-2018).

Kuri ubu bitewe n’ivigurura riri muri iyi kipe, amakuru ahari aravuga ko abakinnyi barindwi (7) bashobora kuyisohokamo kugira ngo batange umwanya w’abandi bageze muri iyi kipe.

Ntate Djumaine, Hategekimana Bonheur, Ndarusanze Jean Claude, Frank Kalanda, Murengezi Rodrigue, Ngama Emmanuel na Muhozi Fred ni abakinnyi bari ku rutonde rw’abakinnyi bagomba gusohoka muri AS Kigali.


Murengezi Rodrigue wari kapiteni ari mu bakinnyi bashobora kuva muri AS Kigali


Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi muri shampiyona 2017-2018 nawe ntari muri gahunda za AS Kigali

Aba bakinnyi bazatanga umwanyan kugira ngo abanyamahanga bane (4) basinye muri iyi kipe babone uko bazisanzura mu kibuga.  Abo bakinnyi ni; Ekandjoum Essombe Aristide Patrick (Union De Douala - Cameroun),Makon NLogi Thierry (Coton Sport-Cameroun), Allogo Mba Rick Martel (Manga Sport- Gabon), Fosso Fabrice Raymond (UMS De Loum- Cameroun).


Ntate Djumaine wageze muri AS Kigali avuye muri MVS nawe azirukanwa muri AS Kigali 

Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Ndayishimiye Eric Bakame (GK), Rachid Kalisa, Ishimwe Christian na Rusheshangoga Michel ni abanyarwanda baheruka gusinyira AS Kigali.


Umugande Frank Kalanda nawe ntari mu mibare ya AS Kigali 

Andi makuru ahari n’uko mu gihe Ngando Omar yakomeza kunanizanya na AS Kigali muri gahunda yo kongera amasezerano, AS Kigali biteguye kuvugana na Kayumba Soter kuri ubu ukina yugarira muri AFC Leopards muri Kenya akaba yagaruka muri AS Kigali yahoze abereye kapiteni.

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND