RFL
Kigali

U Budage: Padiri Uwimana yiteguye African Festival nk'uwitegura intambara ikomeye!-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2019 17:14
15


Padiri Uwimana Jean Francois usingiza Imana mu njyana ya Rap, ari kubarizwa mu Budage aho yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa “African Festival” rigomba kubera mu Budage, tariki 15-30 Nyakanga 2019. Mbere y'amasaha macye ngo iri serukiramuco ribe, Padiri Uwimana yagaragaje ari kuryitegura nk'uwitegura intambara ikomeye.



Nyuma yo kubona amafoto agaragaza Padiri Uwimana ari mu myitozo ngororamubiri, twamubajije impamvu yahisemo gukora iyi myitozo mu gihe abandi baririmbyi bakajije imyitozo basubiramo indirimbo bagomba kuririmba ndetse abandi bakaba bari kwitegura babyina. Padiri Uwimana yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu ari gukora iyi myitozo mu buryo butandukanye n'ubw'abandi ari ukugira ngo azabe afite imbaraga nyinshi kuri stage, ibyo yise 'kugira imyuka', imvugo urubyiruko rukoresha muri iki gihe.

Aganira na Inyarwanda.com Padiri Uwimana yagize ati "Hhhh ni uko nshaka kuba ndi fit cyane kandi Festival izamara iminsi bisaba ko nzaba mfite imyuka kugira ngo nzashobore kuririmba iminsi 15 yose ahantu harenze harindwi." Twabibutsa ko iri serukuramuco rigomba kubera mu Budage ahitwa Bad Neustadt rikazamara iminsi 15. Ryitabiriwe n'abaririmbyi b'abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi. Tariki 11 Nyakanga 2019 ni bwo Padiri Uwimana yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Budage aho yitabiriye iserukiramuco 'African Festival'.



Padiri Uwimana mu myitozo yitegura 'African Festival' igiye kubera mu Budage mu minsi 15

REBA HANO PADIRI UWIMANA AKORA IMYITOZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mmmm4 years ago
    Kubota sha
  • Tito4 years ago
    Njye naremeye kabisa
  • Mupenzi4 years ago
    Wow
  • Teta4 years ago
    Ndakwemeye pe noneho
  • R54 years ago
    Sha urarenze kabisa
  • Jp4 years ago
    Kabisa urarenze bazakuveho
  • Yuli4 years ago
    Mana wazampaye uyu mugabo kokoo
  • Titi4 years ago
    Uzabemeze ariko nibaguha n amafaranga uzaduheho turagufana
  • Gggg4 years ago
    Ndakwemera
  • Xy4 years ago
    Uyu musore kuki atarongoye koko ndebera ayo matuza atagira uyaryamamo kokoo mana wee
  • Mahoro4 years ago
    Bahe sha nibatemera uzashyiremo imigeri
  • Fifi4 years ago
    Uyu mupadiri ni akaga MBA mbaroga!
  • Baba4 years ago
    Imana izi kurema da
  • Gaju4 years ago
    Urya isi kabisa musaza uri n isi tu
  • Papis4 years ago
    Kubita fimbo





Inyarwanda BACKGROUND