Ni gahunda yiswe ‘Yolo’ aho kugira ngo uyinjiremo ugomba kuba utarengeje imyaka 25 y’amavuko kandi ukaba ukoresha uburyo bw’itumanaho bwa MTN. Kwiyandikisha muri 'Yolo' ni ubuntu, usabwa gusa gukanda *154*6# ubundi ukajya uyikoresha, ukaba wabasha kwegukana ibihembo bitandukanye.
Abanyamahirwe begukanye Imipira yo kwambara
Uyu munsi abahawe ibihembo na MTN babyishimiye. Uwahawe inka yatangarije inyarwanda.com ko kugira ngo yiyandikishe muri ubu buryo bwa Yolo, yabibonye ari mu nzira yigendera abibona ku birango bya MTN. Uu munsi abahawe ibihembo ni abaturutse hirya no hino mu gihugu aho ushobora kugerageza amahirwe nawe ukaba wakwiyandisha muri Yolo ukagura ikarita yo guhamagara ndetse na Interineti.
Umunyamaharirwe wegukanye inka nziza ya kijyambere
Buri cyumweru MTN Rwanda igenera impano zitandukanye abanyamahirwe aho ushobora kwegukana Telefone z’ubwoko butandukanye, Television igezweho ya Samsung, amafaranga 500,000Rwf ndetse n’igihembo kiruta ibindi ari cyo Inka nziza.
Umunyamahirwe wegukanye Television ya Samsung
MTN Rwanda ihemba abanyamahirwe bakoresheje Yolo, aho buri wa Gatanu ibaha Impano zitandukanye. Ushobora nawe kwiyandikisha uyu munsi ukaba wakeguna ibihembo bitandukanye
Andi Mafoto y'Abanyamahirwe begukanye ibihembo bitandukanye:
Abanyamahirwe baba muri 'Yolo' bahawe ibihembo bitandukanye na MTN
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com