Mu buryo bwo gushimira abafatabuguzi bayo bahiga abandi, MTN Rwanda yamuritse MTN Prestige Experience, iyi ikaba ari imibare (code) izajya itangwa; uyikoresha agahabwa igabanywa ku byo agiye guhaha. MTN kandi yanatanze ibihembo birimo amatike y’indege, inka, imyambaro y'abagabo n'amatike yo gusohokera muri Marriott Hotel ndetse na Serena hotel.
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019, MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro
ifatabuguzi rishya bise ‘Prestige’ rije gusimbura amakarita ya
prestige yahabwaga abafatabuguzi aho ubu bazajya bahabwa umubare w'ibanga
(code). Ibi bije nyuma y'uko MTN ibonye ko amakarita ashobora kugorana aho nyirayo
ashobora kuyibagirwa cyangwa akayata; ni muri urwo rwego hazajya hifashishwa
uyu mubare w’ibanga.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker amurika ku mugaragaro MTN Prestige
Uhagarariye ibikorwa bya MTN (Marketing manager) mu kumurika
prestige ku mugaragaro yavuze ko Prestige ije mu rwego rwo gufasha abakiriya babo,
nyuma y'uko bagiranye ikiganiro nabo babasaba ibitekerezo ku byo bakora, n'ibyo
bakwirinda bibangamira abafatabuguzi babo. Nyuma yo kumva
ibibazo abakiriya bahura nabyo MTN yahisemo gushyiraho Prestige izajya
yorohereza abakiriya. MTN Prestige ifite ifatabuguzi ry’ ukwezi (Monthly
bundle), interineti (Internet rooming), amahirwe ku bakoresha MTN prestige (Highest
priority), guhabwa ubufasha mu buryo bwihuse bitarindiriye gutegereza ku mirongo
ahantu hose hari prestige (Premium desk) ndetse na MTN prestige Club.
Richard Eacheampong ukuriye iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda
MTN Prestige izajya ikoreshwa mu bihugu 17 MTN ikoreramo, ibi
bivuze ko wanayikoresha uri hanze y'u Rwanda aho ucibwa amafaranga 10 kuri MB
imwe ya internet. Iri fatabuguzi ntirireba imyaka ahubwo buri wese araryemerewe, icyo bisaba ni uko ugomba kuba ukoresha MTN ku kigero gihanitse. Wifuza kujya muri
MTN Prestige ukanda *165# ugakurikiza amabwiriza n'ibisabwa kugira ngo ubashe
kuba muri MTN prestige.
Bitewe n'ikigero uriho mu gukoresha ibikorwa bya MTN, iyo wemerewe MTN Prestige ujya mu byiciro bitandukanye ugenda uzamurwamo bitewe n'urwego ugezeho rwo gukoresha service za MTN. Harimo Grey iguha kugabanyirizwa iyo ugiye kugura ku bafatanyabikorwa ba MTN, Bronze akaba ari icyiciro cya kabiri; hano uhabwa amafaranga yo guhamagara na interineti y'ubuntu. Silver iyi iguha ihananturwa ku biciro by'amatike y'ibitaramo, ikirenzeho bakanayagushyikiriza aho waba uri, icyiciro cya 4 ni Gold hanyuma icya nyuma kikaba Platinum.
REBA ANDI MAFOTO:
Lion Manzi ni we wari MC muri ibi bikorwa, afatanyije na Nkusi Arthur
Umuziki wizihiye benshi
Umwe mu bafatabuguzi ba MTN ashyikirizwa igihembo yatsindiye, ni itike yo kujya Dubai
Hifashishijwe tombola, nimero ye yatsinze, ahabwa inka
Yatsindiye umwambaro uhwanye na 200,000 Rwf
Nawe yatsindiye umwambaro uhwanye na 200,000 Rwf
Yatsindiye itike y'indege ijya aho ari ho hose RwandAir igera
Yatsindiiye itike yo kujya muri massage
Batsindiye ibikoresho by'ubwiza bw'umubiri (cosmetics)
Yatsindiye kurara amajoro abiri kuri Marriott Hotel
Miss Elsa yatsindiye kurara muri Kigali Serena Hotel, mugenzi we ni Kivu Serena Hotel
Nawe yatsindiye inka
Andi mafoto menshi, kanda hano
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Art Studio
UMWANDITSI: Joselyne Kabageni
TANGA IGITECYEREZO