RFL
Kigali

Iyo Imana ikugarutseho abantu barakugarukira-Pastor M Gaudin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2019 16:26
0


Daniyeli 4:33 "Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza bwanjye burabagirana nahoranye bungarukamo maze abajyanama banjye n'abatware banjye baza kunshaka, mpera ko nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi."



Ni Kenshi umuntu abona yanzwe, atibukwa n'abavandimwe, adahabwa agaciro n'abo ayobora, cyangwa ukabona ntawitaye no kubyo akora, muri macye ugasa nuwibagirana kugeza aho nta n'umuntu wakenera kumenya amakuru yawe. Burya hari n'igihe umuntu aba agezweho reka abari ko mvuga, abantu bakuganiraho, bavuga ibyo wakoze, bavuga uko wambara, ikintu cyose ukoze bakagiha impamvu igaragaza ubuhangange n'ubukaka wabikoranye. Dukunda kubyita ngo umuntu ari mubihe bye.

Sinzi ibihe urimo, ariko ndashaka kuvugana n'umuntu ubona ko yibagiranye, ufite impano ariko waribagiranye, ugira umutima mwiza ariko waribagiranye, usa nuwatawe ku buryo n'aho usengera badahangayikishwa nuko utaje. Birashoboka ko kera abantu bakubazaga bati 'ko wabuze none ubu nta n'ukubaza wibyibazaho byinshi kuko iyo Imana ikugarutseho abantu barakugarukira.

Imana ijya igaruka ku bantu ITE? Ijya ibinjiza mu bihe byabo. Nzi abantu Imana yagiriye neza ikabubahisha mubabasuzuguraga, wakwibagirana uri umugaragu nka Morodekayi, ibyo wakoze Imana izi igihe izabyibukiriza Abami, wakwibagirana uri Umwami, nka Nebukadinezari, Imana izi igihe izibukiriza Abajyanama n'abagaragu ko udahari, bakaza kugushaka.

Nebukadinezari amaze kuburira amaso ye mw'Ijuru, Imana yamugiriye neza, Daniyeli 3:31, Nawe si igihe cyo gutongana ngo ntibakubaha, si igihe cyo kuvugana nabi ngo waribagiranye, si  igihe cyo kuvunga urwanira uburenganzira gusa. Uburenganzira bwawe ni Imana ibufite mu kiganza, abandi bose bazashyira mu bikorwa icyo Imana itegetse. Kandi iyo ivuze ntawayivuguruza, naho yaba Satani n'abadayimoni ntibabasha guhindura icyo Imana yakuvuzeho. Yobu yagize ati Nzi yuko ushobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe. Yobu 42:2.

Impamvu wibagiranye yaba yaraturutse kuri wowe cyangwa abandi uyu munsi usoma ibi ugarukire Imana, uyibwire byose ni yo ibasha kugutegurira ameza imbere y'abanzi bawe. Niyo ishobora kugukiriza mu bintu bidafatika, niyo yahesha agaciro Diplome yawe, niyo yashyira izina ryawe ku gitare wowe utakwigezaho, niyo yaguhuza n'abo utatekerezaga! Nikwibuka abantu bazakugarukira kandi abagusekaga nibo bazagutaramira mu birori byo kwambikwa ubwiza. Nukomeza guhanga amaso Imana, abantu bazaguhanga amaso igihe kimwe. Ndabakunda.

Pastor M.Gaudin, New Jerusalem Church, Gaudin Mission International






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND