RFL
Kigali

Ibanga ryo kumara nibura imyaka ijana mu mboni za Senateri Tito Rutaremara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2019 10:56
1


Senateri Tito Rutaremera umwe mu bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda, yatangaje ko ibanga ryo kuramba nibura imyaka ijana ari ukuba ‘Inkotanyi’.



Ibi yabivugiye mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cy’umuhanzi Jules Sentore cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2019. Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zose bari banyotewe no gushimangira ko ‘inganzo’ yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Ubwo Bamporiki Edouard yagezaga ijambo ku bitabiriye igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yavuze ko muri iki gihe cyo #Kwibohora25 hari ikintu cyamukoze ku mutima. Yahise asaba ‘umubyeyi’ Tito Rutaremara w'imyaka 75 kwegera hejuru amubwira ko abari mu gitaramo bifuza kurama nibura imyaka ijana ko yabahishurira ibanga.

Ati “Muri uku #Kwibohora25 hari ikintu cyankoze ku mutima none nagira ngo nsabe umubyeyi nkunda Hon.Tito abantu bari hano barifuza kumara nibura imyaka ijana. Tubwire ukuntu twabigenza…dushaka kumara imyaka ijana tubigenze dute?

Bamporiki yasabye Tito Rutaremara kubwira abitabiriye igitaramo ibanga ryatuma baramba nibura imyaka ijana

Senateri Tito Rutaremera yabajije abari mu gitaramo niba koko bashaka kurama imyaka ijana maze ababwira ko bibasaba kuba inkotanyi. N'ibyishimo byinshi bavugiye hejuru bati ‘yego’ bagaragaza inyota yo kugera ikirenga mu cy’intwali zitangiye igihugu. Yagize ati “Murashaka kumara imyaka ijana bati ‘yego’, ni mube ‘Inkotanyi’. Muri ‘Inkotanyi’ bati ‘yego’.”

Bamporiki yashimangiye ko ‘umuntu uzi ubwenge aba azi ubwenge koko’.  Yatanze urugero avuga ko mu minsi ishize Senateri Tito Rutaremara yagiranye ibiganiro n’Inkotanyi zibarizwa mu Bubiligi abonye uko bishimye ababaza niba bifuza kumara imyaka ijana.

Bose ngo bavugiye icyarimwe bamubwira ko babyifuza bamaze guceceka arababwira ati ‘ndabibemereye’. Bamporiki yahise abwira abari mu gitaramo ko nabo nibamara kuba Inkotanyi, Senateri Rutaremara abemereye kumara imyaka ijana.

Senateri Tito Rutaremara aha yari kumwe n'umuhanzikazi Mariya Yohana

REBA HANO UKO JULES SENTORE YITWAYE MU GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • creg4 years ago
    ibyo si ukuri





Inyarwanda BACKGROUND