RFL
Kigali

Beach Volleyball: Amakipe azahagararira u Rwanda mu gikombe cy’isi yashyikirijwe ibendera ry’igihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2019 12:35
0


Kuva kuwa Gatanu tariki 28 Kamena kuzageza tariki ya 7 Nyakanga 2019 i Humberg mu gihugu cy’u Budage hazaba habera imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), imikino u Rwanda ruzaba rurimo.



Muri iri rushanwa ryatangiye kuba mu buryo buzwi na FIVB mu 1997 ubwo ryaberaga i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuva icyo gihe ryatangiye kujya riba buri myaka ibiri. Kuri ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 12. Irushanwa riheruka (2017) ryabereye i Vienna muri Autriche.

Ku ruhande rw’u Rwanda harimo amakipe abiri ariyo abagabo n’iy’abagore. Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick nibo bagize ikipe y’igihugu y’abagabo mu gihe Nsayisenga Charlotte na Hakizimana Judith bagize ikipe y’abagore.

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019, aya makipe yombi yahawe ibendera ry’u Rwanda muri gahunda yo kubaha ubutumwa n’impanuro mu guhagararira igihugu neza.


Uva ibumoso: Ntagengwa Olivier, Rurangayire Guy, Karekezi Leandre na Charlotte Nzayisenga 

Muri uyu muhango wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, Guy Rurangayire umuyobozi wa siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco mu Rwanda (MINISPOC) yari umushyitsi mukuru ari kumwe na Karekezi Leandre Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).


Ntagengwa Olivier Kapiteni wa Patrick Kavalo Akumuntu

Amakipe y'u Rwanda azatozwa na Jean Luc Ndayicyengurukiye mu gihe Mukamurenzi Providence ari we ushinzwe ibikorwa by'aya makipe (Head of Delegation)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND