Pastor Nyamutera Joseph umuyobozi wa Mercy Ministries International yavuze ko uyu muryango wahagaritse gukorera mu Rwanda nk'umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta. Yashimye ubufatanye n'imikoranire myiza izira amakemwa bagiranye na Leta y'u Rwanda.
Mu itangazo yateyeho umukono ryagiye hanze kuri uyu wa 24/06/2019, Pastor Nyamutera Joseph yagize ati "Umuryango Mercy Ministries International uramenyesha Abanyarwanda ko uhagaritse gukorera mu Rwanda nk'umuryango mpunzamahanga utegamiye kuri leta. Dushimishijwe n'ubufatanye bwiza n'imikoranire izira amakemwa twagiranye na leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa. Tubaye tubashimiye."
Pastor Nyamutera Joseph umuyobozi wa Mercy Ministries International