RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yasubukuye ibiganiro by’ubukangurambaga yise ‘Inter-Generation Dialogue’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2019 14:51
2


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yasubukuye ibiganiro mpaka bizwi nka ‘Inter-Generation Dialogue’ agiye gukora ku nshuro ya kane. Ni gikorwa cy’ubukangurambaga yagize ngaruka mwaka ageza mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali.



Muri uyu mwaka w’2019 ibi biganiro byahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyo twagezeho no kugera ku bukungu n’iterambere rirambye’.

Ibi biganiro ‘Inter-Generation’ bihuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye n’urubyiruko. Miss Mutesi Jolly yabwiye INYARWANDA, ko ibi biganiro ‘Inter-Generation’ bimaze kugirira akamaro benshi kandi hari ishusho byamusigiye.

Yagize ati “…Habayeho amahirwe y’uko urubyiruko rwaganiriye n’abantu bakuru bakomeye…usanga iyo umwana ahuye n’ubuyobozi ukomeye muri ibi biganiro bituma agira ishyaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Urubyiruko kuba babasha guhura n’umuntu nk’uwo ni ibintu byiza cyane kuko biri mu murongo w’imiyoberere myiza.”

Yavuze ko ibi biganiro bifasha benshi mu rubyiruko kuganira na benshi mu bayobozi baba badakunze kubona ariko ngo ibi biganiro byasize baganiriye imbona nkubone ndetse benshi bibatera kwiremamo icyizere.

Ibi biganiro ‘Inter-Generation’ bigomba gutangirira mu Burengerazuba ku wa kabiri naho ku wa Gatanu bakomereza mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa kabiri w’ikindi cyumweru bajye mu Mujyaruguru, ku wa Gatanu ni mu Mujyi wa Kigali.

Mu myaka ishize Miss Mutesi Jolly yagiye afashwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye baganiriza urubyiruko ku ngingo zitandukanye zirimo kubatoza gukunda igihugu, gusigasira amahoro n’umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi.

Miss Mutesi Jolly yasubukuye ibiganiro mpaka 'Inter-Generation'

Miss Mutesi Jolly muri iki gikorwa ahuza imbaraga n'abayobozi mu nzego zitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubaza4 years ago
    Muzamumbarize ukuntu abigenza ngo ahozeho coiffure imwe ntayirambirwe nukuntu itanamubera
  • Kamikazi4 years ago
    Sha Jolly uri mwiza aliko wariyangirije rwose Ntamunyarwandakazi noneho nyampinga wu Rwanda 🇷🇼 wisize mukorogo rwose, Nyakubahwa ukwicaye iruhande naguhereho akujyanye mwitorero aho uzigishwa indanga gaciro. Shimishwa nuko usa muvandimwe, Ahubwo urangire inzego zibishinzwe aho uzigurira babakurikirane





Inyarwanda BACKGROUND